skol
fortebet

Reba igitsina cy’umugabo abagore bakunda uko kiba kireshya

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Waba ubeshye uvuze ko uri umugabo utaragira ikibazo wibaza ku gitsina cyawe, hari bamwe bagira ibitsina bigufi ndetse bikabatera n’ipfunwe batekereza ko batazashimisha abagore babo uko bikwiye , hari n’abandi baba bafite ibitsina birebire cyane nabo bikababera umutwaro bavuga ko nta mugore bazabona uzabyihanganira.

Sponsored Ad

Nk’uko abantu baremye mu buryo butandukanye hakaba ibikara n’inzobe ndetse n’abarebare n’abagufi n’ibitsina byabo nabyo biratandukanye hari abagira binini abandi bakagira bito ariko ntaho bihuriye n’uko umuntu asa cyangwa areshya.

Ese ni ryari bavuga ko umugabo afite igitsina kinini cyangwa kigufi ?

Ubundi umugabo bavuga ko afite igitsina gito iyo ari munsi y’urugero fatizo igitsina cy’umugabo cyakagombye kugira bakavuga na none ko afite ikiringaniye iyo agejeje ku rugero fatizo, Bamwe bemeza ko umugabo afatwa nk’ufite igitsina kirekire cyane iyo agejeje kuri sentimetero 20 kuzamura.

Ubusanzwe ubundi igipimo fatizo cy’uburebure bw’igitsina cy’umugabo bwakagombye kuba sentimetero 13.2 igihe yashyutswe, mu bugari (umuzenguruko) byibura ukaba sentimetero 5.7 yashyutswe.

Abagabo bamwe bagira ipfunwe ry’ibitsina byabo, Ese abagore bakunda ibitsina bireshya gute ?

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Califonia Los Angeles n’iya New Mexico bwerekanye ko 75% by’abagore bakunda igitsina kiruta gato igipimo fatizo.

Abagore bafite ingo bavuze ko byibura bashimishwa n’umugabo ufite igitsina cya sentimetero 16 kikagira umuzenguruko (ubugari) bwa sentimetero 7.2.

Ku bagore babonana n’abagabo ijoro rimwe (indaya) bagaragaje ko umugabo bishimira ari ufite igitsina kingana na sentimetero 16.3 naho mu muzenguruko kikangana na 8.7.

Abagore benshi kandi bagaragaje ko batishimira abagabo bafite ibitsina birebire cyane.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe 3% gusa by’abagore nibo bagaragaje ko bifuza umugabo ufite igitsina kirekire byibura guhera kuri sentimetero 25 kuzamura.

Ibitekerezo

  • Mwakoze cyane kubwikiganiro cyiza.gusa muzashake umuti kubantu bagize ikibazo cyigwingira ryigitsina kuko nibenshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa