skol
fortebet

Reba imyaka myiza umukobwa yatakarizamo ubusugi ntibimugireho ingaruka

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari imyaka myiza umukobwa ashobora gutakarizamo ubusugi ntagire ingaruka, mu gihe hari igihe abutakaza bikamugiraho ingaruka nyinshi ku buzima bwawe.
urubuga rwa 7sur7 mu mwaka wa 2010, rwatangaje ibyavuye mu bushakashatsi, ko abakobwa batakaza ubusugi bakiri bato n’ababutakaza bakuze cyane baba bafite ibyago byinshi byiganjemo ingaruka zitandukanye mu buzima bw’imyororokere.
Abakobwa batakaza ubusugi bakiri bato munsi y’imyaka 20 baba bafite ibyago byinshi (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari imyaka myiza umukobwa ashobora gutakarizamo ubusugi ntagire ingaruka, mu gihe hari igihe abutakaza bikamugiraho ingaruka nyinshi ku buzima bwawe.

urubuga rwa 7sur7 mu mwaka wa 2010, rwatangaje ibyavuye mu bushakashatsi, ko abakobwa batakaza ubusugi bakiri bato n’ababutakaza bakuze cyane baba bafite ibyago byinshi byiganjemo ingaruka zitandukanye mu buzima bw’imyororokere.

Abakobwa batakaza ubusugi bakiri bato munsi y’imyaka 20 baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ikibazo cyo guhurwa abagabo, guhura n’indwara ya cancer y’amabere mu gihe bageze mu zabukuru, baba kandi bafite ibyago byinshi byo kuba ingumba no kutabyara, wanabyara ukabyara umwana ufite ibiro bike, kuva amaraso menshi ubyara, gupfa ubyara, kubyara umwana ufite ubumuga bw’ingingo, tutibagiwe kugira umubyibuho ukabije, yaba uwinda, uw’amabere n’ umubiri wose, Ibi ahanini biterwa n’imisemburo ikora imbura gihe.

Umukobwa watakaje ubusugi bwe afite hejuru y’imyaka 20 agira ibyishimo bidasanzwe muri we ariko biba byiza na none iyo atagejeje hejuru y’imyaka 30 kuko nawe hari izindi ngaruka zishobora kumugeraho kandi zikomeye, ni ukuvuga byibuze umuntu ufite amahirwe kurusha abandi ni uwabona nk’umugabo babana hagati y’imyaka 20-30.

Izindi ngaruka kubatakaza ubusugi bakuze harimo Kubyara bigoranye cyane ashobora kugira ingorane zo kubyara kubera ikigero agezemo ugasanga abyara biruhanyije cyane, aba afite ibyago byinshi zo kurwara indwara zibasira abakuze zirimo diabete, umutima na cancer, kubyara umwana ufite ibibazo byo kumva n’izindi.

Abahanga bagaragaza ko kwirinda zimwe mu mpamvu zatuma umuntu atakaza ubusugi akiri muto ari umwe mu miti yarinda biriya bibazo twavuze haruguru nanone umuntu akirinda kubutakaza akuze cyane binagendanye no kuba umuntu yabyara akuze cyangwa yabyara akiri muto.

Ibitekerezo

  • Mwiboshya nta myaka myiza yo gukora ibyaha ibaho. Buri cyaha kigira ingaruka zacyo tot ou tard. Muramenye bakobwa

    ariko ntacyaha kirimo niba barasezeranye nabagabo babo ntawe biheje ahubwo bavuze ukuri nigihe washakiramo cyiza ahubwo Murakoze cyane

    bakobwa iyi nkuru ntibashyuke.nta myaka yo gutakazamo ubusugi ibaho
    keretse ubonye umugabo. n’iyo wagira 40

    Ubu bushakashatsi nta gihamya ifatika bushingiyeho.

    Imyaka myiza?Ariko iyo mujya kwandika muba mwasomye ibyo mwandika?Wowe ari nkawe utakaza ubusugi,icyo gikorwa ni ryari wabona ko ari kiza? Igisuizo ni nta na rimwe,Nkwigishe udatanze mineral : Niba udakoreshwa na Roho mbi,wari kwandika uti.Ingaruka mbi byinshi kubakobwa batakaza ubusugi ni mu yihe myaka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa