Reba uko Filime z’ubusambanyi (pronography) zishobora kuba intandaro yo gutandukana kw’abakundana
Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018
Abenshi mu barushinze bakunze kwibeshya ko kureba filimi z’urukozasoni ari byiza kubera zibafasha kuba bagira ubushake,nyamara burya ngo zishobora kwangiza umubano w’abarushinze bigatuma umwe atishimira undi nk’uko inzobere mu mibanire ya muntu zagiye zibitangaza.Hari abantu bamwe bazi ingaruka za filimi z’urukozasoni ariko hari n’abashakanye batazi ko kureba filimi z’ubusambanyi bibagiraho ingaruka mbi kuburyo buziguye cyangwa butaziguye. Zimwe mu ngaruka mbi ku bashakanye harimo:
•Zirabeshya
Bamwe mu bashakanye benshi bakunda gushaka kwigana ibyo babonye bakeka ko umugore/umugabo bashakanye yabishobora. Hariya nta rukundo ruba rurimo kandi ikirenze kuri ibyo baba bakorera amafaranga kuburyo bemera gutunarikwa no gukoreshwa ibyo basabwe byose na ba nyiri amafilime.
•Kuba isoko y’ubushake
Urubuga rwa santé-medecine ruvuga ko uko abashakanye bagira akamenyero ko kureba filimi z’urukozasoni mbere y’uko bakora imibonano mpuzabitsina, bigenda bibokama kuburyo bigera igihe umwe muribo cyangwa bose batabasha kugira ubushake bwo gukora icyo gikorwa batabanje guteraho ijisho. Ni ingaruka mbi kuko iteka ntuzahorana izo filimi . Ikindi ni uko umubiri wawe uhita uhindura isoko y’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ubusanzwe ituruka mu bwonko ahubwo ihinduka izo filimi wimenyereje/mwimenyereje.
•Kutigirira icyizere
Iyo umwe mu bashakanye akunda kureba bene izi filimi bituma icyizere yigiriraga mu buriri kigenda kigabanuka. Ku bagabo bakunda kugereranya ibitsina byabo n’iby’abakinnyi babona, bakagereranya imbaraga bakoresha,..Iyo abonye ko harimo itandukaniro biramugora kongera kwigirira icyizere, gushimisha umugore we bigatangira kumubera ihurizo.
Abagore nabo bakunda kugira iki kibazo, iyo bigereranyije n’abagore bakina filimi z’urukozasoni. Iyo abonye ibyo bakora, yakwireba uko yitwara atangira kumva yigaye, bikaba intandaro yo kwitakariza icyizere.
•Gusuzugura uwo mwashakanye
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri kaminuza ya Alabama, iherereye muri Amerika aribo Dolf Zillmann na Jenning bugasohoka mu gitabo cyitwa l’intelligence sexuelle de S. Conrad et M. Milburn chez Payot bwagaragaje ko , uko umugabo cyangwa umugore arushaho kureba filimi z’urukozasoni cyangwa z’ubusambanyi, agenda arushaho kumva asuzuguye umufasha we kuko aba atamukorera ibyo na we abona ku mashusho.
•Filimi z’urukozasoni zangiza ubwonko
Ubushakashatsi burenga 20 bwagaragaje ko ukwangirika k’ubwonko bwumuntu ureba filimi z’urukozasoni kuba kungana n’uk’umuntu wabaswe n’inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge nk’itabi. Ubuheruka bukaba bwarashyizwe hanze n’ Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge mu mwaka wa 2013 buyoborwa na Dr Valerie. Ubwonko bwangirika kuri 40%, kukwakira cyangwa kurekura amakuru. Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko hari igihe bigera uzireba akaba imbata yazo, akumva yahora azireba.
•Gucana inyuma
Nta muntu wumva anyuzwe no guhora areba filimi imwe y’urukozasoni. Uhora ushaka kureba ibishya. Uko iminsi ishira niko umubiri wawe uzagenda umenyera gushidukira amasura mashya n’imibiri inyuranye y’abagore/abagabo. Ingaruka ni uko utazongera kumva wishimiye uwo mwashakanye nka mbere. Kuko umubiri wawe niko usigaye uteye: Kwifuza abantu banyuranye kandi bahinduka biba byaba intandaro yo guca inyuma umugore wawe cyangwa umugabo wawe. Uwo mwashakanye nabona utakimwitaho nkambere, na we bizamutera gushakira ibyishimo ahandi. Urugo rube rurasenyutse.
Ubumenyi n’ubuhanga mu by’imibonano mpuzabitsina wabyungukira hamwe n’uwo mwashakanye (Abatarashaka si ibintu byanyu). Filimi z’urukozasoni ntacyo zikongerera. Niba ntacyo uzi mu buriri,umukinnyi wa ziriya filimi ntacyo yaguhinduraho. Izi zimwe mu mpamvu ngaruka mbi filimi z’urukozasoni zigira ku buzima bw’abashakanye.
Ibitekerezo
Kureba pronography
Kureba pornography
Kureba porono
Birafasha ukaruhuka pe
Biraruhura nibyiza pe thank
Biraruhura nibyiza cyane
Kumenya uko ngomba kwitwara
Kureba prono
Muratwubaka rwose
Muratwubaka rwose
Kumenya byinshi kubijyanye na sexie
I like the sex video and I want to join
Murakoze cyane kuri izi mpuguro muba mutanga.
Njye ngereranya pronography no kwikinisha ,kuko hari ureba pronography akagira ubushake kandi ntawe afite uramukemurira ikibazo bikamutera ku ugushakira umuti ku ukwikinisha.
Hakaba n’abandi bazireba bakisanga birangirijeho, birumvikanako uko babigira akamenyero mindset yabo akomeza kuberekako gukemura ikibazo Atari ngombwako abobana nuwo badahujebigitsina ahubwo ko nawe afite umuti wikibazo( kwikinisha cg kureba film z’urukozasoni)
Buri muryango ukeneye kubaka ufite intego zejo hazaza wagakwiye kwamagana ibi bintu.
Kuko burya umuryango utabanye neza muburiri burya Uba wasenyutse.