skol
fortebet

Reba urutonde rw’ibihugu 15 birimo 3 byo muri Afurika bifite abagabo beza ariko bibagora kubona abagore

Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Mu isi iyo urebye ku mpuzandengo y’ abagore n’ abagabo babura abakunzi usanga nta kinyuranyo kirimo ariko iyo urebye igihugu ku gihugu usanga hari ibihugu aho kubona umugore ari urugamba runesha benshi. Ibi bifite isobanurampamvu zabyo kuko ahenshi muri ibyo bihugu usanga umubare w’ abagore ari muto kuko abagore bagiye babivamo kubera intambara no gutotezwa, bitatuma bajya aho bizeyemo umutekano cyangwa amahirwe y’ akazi.

Sponsored Ad

Ku rutonde rw’ ibihugu 15 bya mbere ku Isi bifite abagabo bagorwa no kubona abagore hariho 3 byo muri Afurika nk’ uko Ikinyamakuru Herbeauty cyabitangaje.

15. Libya

Mu gihugu cya Libya abagabo ni benshi kurusha abagore ku kigero kidakabije. Kugira ngo abagabo bose bashyingirwe byasaba ko hari abagore bashaka abagabo babiri. Impamvu abagabo ari benshi ni uko abagore benshi bahunze iki gihugu kubera intambara za gisivile.

14. Philippines

Iki gihugu abaturage bacyo benshi babayeho mu bukene. Ubu bukene butuma abenshi mu bagore bahunga igihugu bakajya gushaka akazi mu bihugu byo muri Asia. Ibarura riheruka ryerekanye ko umubare w’ abashyingiranwa ugenda ugabanuka kandi ngo iki kibazo aho kugabanuka kiriyongera kubera ikibazo cy’ uko abagore ari bake.

13. Iceland

Iyo umuntu atekereje kuri iki gihugu hari ikintu gihita kiza mu mutwe. Icyo nta kindi ni ukwibwira ko Iceland ari igihugu cy’ urubura gusa, sibyo. Ntabwo imvano y’ iri zina ariyo dushaka gutindaho ahubwo icyo dushaka kuvugaho ni uko muri Iceland abagabo ari benshi ho 1,7% ugereranyije n’ abagore. Iki kibazo kirazwi, byashoboka ko ariyo mpamvu mu minsi ishize hari inkuru yabaye kimomo ko guverinoma ya Iceland yemereye ibihumbi 5 by’ amadorari buri mugore w’ umunyamahanga uzemera gushyingiranwa n’ umugabo wo muri Iceland. Iyi nkuru byarangiye guverinoma y’ iki gihugu iyiteye utwatsi ivuga ko yari igihuha.

12. Norway

Muri iki gihugu naho abagabo ni benshi kurusha abagore. Buri mugabo afashe umugore umwe bagashyingiranwa hasigara abagabo 12 000 badafite abo bashyingana ingo. Muri iki gihugu cya Norway ho ntabwo ubwinshi bw’ abagabo buterwa n’ uko abagore bahunze igihugu ahubwo buterwa n’ uko iki gihugu kinjirwamo n’ umubare munini w’ abagabo baturutse hanze.

11. Iran

Muri Iran abagore ni bake ugereranyije n’ abagabo kuko abagore benshi bo muri iki gihugu biga, bakajya gushaka akazi mu bihugu by’ amahanga kajyanye n’ ibyo bize.

10. Sweden

Muri Sweden abagabo ni benshi ho ibihumbi 35 ugereranyije n’ abagare. Impamvu ni uko abakobwa beza bo muri iki gihugu bashakwa n’ abanyamahanga kandi iki gihugu nacyo kikaba kinjirwamo n’ abagabo benshi baturutse mu mahanga.

9. Afghanistan

Iki gihugu kimaze imyaka 40 kiri mu ntambara, icyavuyemo ni uko abagore n’ abana b’ abakobwa bahunze iki gihugu abagabo bagisigaramo ari benshi ari nabyo byatumye abagabo kuri ubu kubona umugore ari urugamba rutoroshye.

8. Nigeria

Intambara, gushyingirwa bakiri bato ku gahato, no gucibwa bimwe mu bice by’ imyanya myibarukiro byatumye abagore bahunga Nigeria bajya gushaka aho bazabaho neza. Guverinoma y’ iki gihugu iherutse kwerura ivuga ko abasore b’ iki gihugu bibagora kubona abagore kuko abakobwa ari bake.

7. Greece

Muri iki gihugu abagore bahembwa make bigatuma bahunga igihugu cyabo bakajya gushaka akazi mu bihugu by’ I Burayi aho bazahabwa agashahara gaturutse.

6. Egypt

Misiri ni igihugu cyo muri Afurika ariko gituwe n’ Abarabu benshi. Muri iki gihugu baracyafite imyumvire ko umugore agomba kuguma mu rugo agakora imirimo yo mu rugo, bituma abakobwa bize bakaraniza za Kaminuza bahita bava muri iki gihugu bakajya gushaka akazi hanze bakarongerwayo. Abasore bo mu Misiri basigarana imitima ikunda ariko abo inkunda ari ingume.

5. China

Mu Bushinwa bigeze kugira umuco wo gukuramo inda babona zizavukamo abana b’ abakobwa kuko umuhungu ari we bahaga agaciro gakomeye, uyu muco wiyongereyeho kuba abakobwa b’ Abashinwa benshi bajya gushaka abagabo mu Russia bituma mu Bushinwa bushiduka busigaranye abagabo benshi n’ abagore bake.

4. Leta zunze ubumwe za Amerika

Gushyira iki gihugu ku rutonde birimo akantu kameze nko kubesha kuko ibarura ryo muri 2010 ryagaragaje ko Amerika ituwe n’ abagore miliyoni 157 n’ abagabo miliyoni 151.8. Ikiri ukuri uko zimwe muri Leta zigize USA zifite umubare munini w’ abagabo kuruta uw’ abagore. Izo ni nka Los Angeles na Las Vegas zifite abagabo baruta abagore.

3. India

Kimwe n’ Ubushinwa , mu Buhinde naho bahaye umwana w’ umuhungu agaciro kanini bituma abakobwa bagenda bagabanuka kuko abagore bahungaga iki gihugu. Iki kibazo cy’ umubare muke w’ abagore kiri gufata indi ntera mu Buhinde muri iyi myaka ya vuba.

2. United Arab Emirates

Iki gihugu cyari gifite umubare w’ abagore ugenda mbirimbiri n’ uw’ abagabo. Ikibazo cyatangiye kuvuka ubwo muri iki gihugu havumburwaga peterole, icyari ubutayu kigahinduka icyuzi cyo kurobamo ubukire. Magingo aya 85% by’ abaturage b’ iki gihugu ni abanyamahanga kandi hafi ya bose ni abagabo. Bitewe n’ ikibazo cy’ ibura ry’ abagore abagabo ba Emirates bajya gushaka abakunzi mu mahanga.

1. Qatar

Qatar yo ibyayo ni agatereranzamba kuko kugira ngo abagabo bayo bose babone abagore byasaba ko buri mugore ashyingiranwa n’ abagabo batatu bamwe mu bagore bagashingiranwa n’ abagabo bane. Iki gihugu gituwe n’ abagabo 3.41 ku mugore 1. Kugira ngo wumve uburemere bw’ iki kinyuranyo, mu isi nta kindi gihugu dukuyemo UAE kigeze kigira abagabo baruta abagore kuri iki kigero. Abagabo bisutse muri iki gihugu ku bwinshi kubera peterole yari imaze kuhavumburwa. Abanyamahanga bakinjiyemo abagabo ni 94%. Muri Qatar magingo aya kubona visa ijyayo iyo uri umugore bayiguha mu kanya nk’ ako guhumbya ariko iyo uri umugabo biragorana bisaba ko uba uri umunyabwenge warize amashuri menshi, cyangwa ugiye Dubai kurangura urahita utaha.

Ibitekerezo

  • Nakunze umusore ariko ntabizi Kandi tuba mubihugu bitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa