Steven wari umunyezamu wa APR FC yarushinze na Umwali Gretter[AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 05, Oct 2019
Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Ntaribi Stiven yasezeranye mu mategeko kuzabana akaramata na Ndizeye Umwali Gretter bamaze igihe bakundana
Steven na Gretter basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 27 Nyakanga 2019, Ntaribi yashyize ivi hasi maze asaba Gretter ko yazamubera umugore,icyogihe uyu mukobwa nawe ntakuzuyaza yahise avuga ati “Yego” yemerako azabera umugore uyu musore.
Aba bombi bagiye kubana nyuma y’imyaka 3 bari mu munyenga w’urukundo.
Ntaribi Steven amaze iminsi ari mu mvune, yavuye muri APR FC muri Kamena uyu mwaka aho yari yayigezemo mu mwaka wa 2015.
Ibitekerezo
SITIVENMWIFURIJEURUGORUHHRE