skol
fortebet

Twasambanye rimwe none mpora mwifuza atari umugabo wanjye, Nkore iki? Nimungire inama

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Nshuti zanjye , bakuru banjye basaza banjye basomyi b’ikinyamakuru umuryango.rw namwe babyeyi nimungire inama kuko mfite ikibazo kandi nabuze uko nakitwaramo kirangoye cyane bishoboka.
Nitwa Diane ntuye mu Karere ka Muhanga maze imyaka igera muri itanu mbana n’umugabo wanjye , mu by’ukuri twakundanye tukiri bato urukundo rwacu ruza gukomeza bigeraho tuza kubana.
Nyuma yo kurushinga twabonanaga gake cyane gashoboka kuko yabaga afite akazi kenshi dore ko inshuro nyinshi aba ari isafari (...)

Sponsored Ad

Nshuti zanjye , bakuru banjye basaza banjye basomyi b’ikinyamakuru umuryango.rw namwe babyeyi nimungire inama kuko mfite ikibazo kandi nabuze uko nakitwaramo kirangoye cyane bishoboka.

Nitwa Diane ntuye mu Karere ka Muhanga maze imyaka igera muri itanu mbana n’umugabo wanjye , mu by’ukuri twakundanye tukiri bato urukundo rwacu ruza gukomeza bigeraho tuza kubana.

Nyuma yo kurushinga twabonanaga gake cyane gashoboka kuko yabaga afite akazi kenshi dore ko inshuro nyinshi aba ari isafari kumubona bikangora, niyo aje aza ananiwe cyane yamfpa agasoni bikaba rimwe nyuma y’iminsi 2 akongera agasubira isafari.

Mu by’ukuri nta kintu namba namuburanye , amafaranga arahari byose bya ngombwa turabifite ikibazo nuko numva mushaka simubone, kera kabaye hari undi mugabo w’inshuti ye bajyaga bazana mu rugo yaje kumenya ko yagiye isafari aza kuza yibarishwa.

Nyuma y’uko yahageze yatangiye kunganiriza cyane bwari bugorobye turasabana nk’umuntu tumenyeranye bigeze aho aza kumbwira ko anyifuza , naramuhakaniye ndamutsembera ageraho ambwira nta kibazo atazabibwira umugabo biza kurangira nemeye ariko umutima undya cyane.

Twarabikoze dore ko numvaga mbishaka kuko umugabo wanjye kumubona ari intambara , nyuma umugabo aza kuza ariko ntiyigeze abimenya kugeza n’ubu.Uwo mugabo twagiranye ibihe byiza cyane numva mwishimiye umutima wanjye uhora utera wumva umukeneye kandi si umugabo wanjye nkore iki?

Ese na we ko ajya ambwira ngo dukomeze tubikore, nkomeze cyangwa? Ese umugabo wanjye ko atajya aboneka nkore iki? Nimbwira umugabo ko mpora mwifuza ntazanyita indaya cyangwa akabambaza niba aribyo bigiye gusimbura akazi?Ese azemera ko duhorana hafi ya buri munsi? Ikibazo cyambereye ihurizo

Ibitekerezo

  • Umva shaka umwanya uzicaze umugabo wawe umubwire ikibazo uft. umugabo wae aragukunda azakumva. Gsa uwo wundi gerageza. numara kuganira n’umuga wae nibwo uzamubwirako biriya byabaye byarukikemura. ark utekereze umugabo wae nabimenya bizacurik?

    mureke ahub wo bwizuukuri umugabo ko ataguha care neza

    No no no that’s not good thing more about it!!

    umva akira agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu.Umugabo wawe umusabe mwicarane aguhe umwanya,naho kumuca inyuma n’icyaha cyakuviramo no gusenya,uwo mugabo wifuza gukomeza gusambana nawe si uwawe.

    ariko koko abagore muteye ukwanyu ubwo umugabo wawe iyo aba umukene ntuba unezerewe none ugize amahirwe murubatse ntakibura ngo umwituye kumuca inyuma uwo ntacyo afite yakumarira kuko nawe ndumva ntabundi bwenge yifitiye namba musigeho ganira na chr wawe kuko abagabo dukunda abagore twashatse kuruta abashaka kubasambanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa