skol
fortebet

UBUHAMYA:Iyumvire ibyabaye kuri iyi Couple y’abanyarwanda aho bahuye n’ibigeragezo bidasanzwe

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

skol

Mfite imyaka 19, nakundanye n’umukobwa witwa Aliane , hakaba hari mu mwaka w’2005. Icyo gihe twigaga mu wa 5 mu kigo cy’amashuri cya mutagatifu yozefu. Urukundo rwacu rwari rwiza , ntacyo twari tubaye , abantu bose bari bazi couple yacu .
Njye ku bwanjye numvaga nkunze Aliane n’umutima wanjye wowe ariko we ntiyankundaga nk’uko na mukundaga. Tumaze kujya mu biruhuko , yaje kunsura ansaba imbabazi ambwira ko ngerageza kumwereka ko mukunda ariko we ntabibone , ariko ko yamaze kubibona kandi yifuza (...)

Sponsored Ad

Mfite imyaka 19, nakundanye n’umukobwa witwa Aliane , hakaba hari mu mwaka w’2005. Icyo gihe twigaga mu wa 5 mu kigo cy’amashuri cya mutagatifu yozefu. Urukundo rwacu rwari rwiza , ntacyo twari tubaye , abantu bose bari bazi couple yacu .

Njye ku bwanjye numvaga nkunze Aliane n’umutima wanjye wowe ariko we ntiyankundaga nk’uko na mukundaga. Tumaze kujya mu biruhuko , yaje kunsura ansaba imbabazi ambwira ko ngerageza kumwereka ko mukunda ariko we ntabibone , ariko ko yamaze kubibona kandi yifuza ko twakundana.

Byaranshimishije maze umwaka wakurikiyeho tugiye mu wa gatandatu dusubira ku ishuri , urukundo rwacu rwari rwiza , abantu bose bibaza uko byagenze kuko yahoraga anyiyama. Byaje kugera aho turarangiza maze twese turataha. Dutegereje amanota urukundio rwacu rwari rwiza cyane kuko ntakibazo na kimwe twigeze duhura nacyo .

Tariki 20/02/2008 nibwo Aliane twari tumaze imyaka itatu dukundana yampamagaye maze arambwira ngo ndumva ibyacu twabisoza kuko mbona ntacyo mu buzima wazamarira, aho nari ndi umunyeshuri muri ULK we yiga i Mudende. Byarantunguye ariko ntakundi nari kubigenza .

Ndatuza, mpita mfata izindi gahunda kuko nabonaga ubuzima bwanjye butakomeza mbona uwo nakunze amaze kunyanga. Icyambabaje kurushaho ni uko Aliane yari yarasanze umuhungu w’umukire wigaga muri KIST wari uri hafi kurangiza muri CIVIL.

Byabaye ngombwa ko njya hanze kugirango mbashe guhunga agahinda , ariko biranga agahinda karanga kanga kundekura , ntibyatinze ngerageza kujya menya amakuru ya Aliane ngo menye neza uko amerewe. Umunsi umwe naje kumva ko yaba arwaye ntibyampa amahoro ngerageza kumenya icyo arwaye ariko icyantunguye muri ibyo nuko we yanze kubimbwira ubwo namuhamagaraga.

Byabaye ngombwa ko mpamagara mama we maze ambwira ko yanduye sida ! byarambabaje maze nza kumenya ko wa muhungu yanamwanze kubera ingeso zitari nziza. Njye nkaba narabimenye umwaka ushize mu kwezi kwa 5 , binyanga mu nda maze kubera urukundo nari ngifitiye Aliane ndamuhamagara musaba ko yakwakira ibyamubayeho byose ko muri inyuma .

Yarabyemeye anyemerera ko agiye guhinduka. byaranshimishije maze nyuma y’amezi atatu gusa nahise mushakira ibyangombwa maze muzana iruhande rwange kuko numvaga nshaka kumwitaho bihagije kubera ko mukunda.

Ubu turabana hano muri Canada kandi ndumva ntakizambuza kuzamufasha gusaza n’ubwo yanduye. byarangoye kugirango angereho ariko narabibashije kuko mukunda.

Ibitekerezo

  • Urukundo ruravuna nawe IMANA izakwitura nonese mubana nku mugore wawe? Kuko nicyo gisigaye tumenye ko umukukunda

    Nanjye mbana númugabo wanjye kandi yaranduye twashakanye mbizi ko yanduye nkumva ntacyo bivuze kubera uburyo namukundaga numvaga niba ari urupfu rwatujyana twese

    aha se urifuza Inama inkuru utuganirira niki?

    Il n’est de malheur plus déchirant que d’être haï par un être dont on voudrait être aimé. Par ailleurs il n’est de bonté plus sublime que de continuer d’aimer cet être dont on se sait être haï.

    Wagize neza ariko sinumva impamvu ubyamamaza. Urashaka ko baguha PRIX NOBEL? Ubwo se Aliane arabizi ko Wagize muri media kuvuga ko arwaye. ..??? wamufashije....???? ndetse yakwishongoyeho bikarangira agukeneye???

    Ntimukajye mutubeshya kd ntanibyo muzi, ubwo c urikutugisha inama, uragirase dukunde abatadukunda, uratumenyeshase ko SIDA arinziza, ugamijiki kweri?

    Andika Igitekerezo Hanoburetsuzabonigaruka.zurukungo.nkurwo.ruhindukankigicuburya

    Nawe wipimishe. Ntarukundo rwo gukunda uwagutaye kubera abonye ukurush ubuzima ukungera kumwikururira yaranduye. Simbishimye sinubwenge. Shishoza. Niyo bamuta atarwaye yari kukwemera kuko uri Canada naho nyine aruko atabonye abandi bakuruta. Hari abakobwa benshi bamuruta kandi honest. Birambabaje sinarinzi ko abantu nkawe bakiriho.

    Nawe wipimishe. Ntarukundo rwo gukunda uwagutaye kubera abonye ukurush ubuzima ukungera kumwikururira yaranduye. Simbishimye sinubwenge. Shishoza. Niyo bamuta atarwaye yari kukwemera kuko uri Canada naho nyine aruko atabonye abandi bakuruta. Hari abakobwa benshi bamuruta kandi honest. Birambabaje sinarinzi ko abantu nkawe bakiriho.

    Uwo muntu wikururiye aho muri Canada baraje naho bamutambikane agusigire kabutindi!!!!ibi byo Sinzi uko Umuntu yabyita. Cyakora byo uzabigumane iyo ntuzirirwe ubitubwira Hano.

    imana yaravuzengo nubura ubwenge nzaguta ubwo nuko ikururire kabutindi cg nawe urayirwaye ntibyumvikan nagato pe

    Sha ndumva urwo rukundo rurenze kwiyica ureba koko?
    Wagombaga kumufasha mu burwayi bwe ariko singombwa ko mubana ngo mubonane nta protection nge ndumva atari byiza kwiyica ureba.

    nanjye mubyukuri nemerako urukundo rubaho ariko nanone ubuzima buza mbere yabyose ese kuta tubwiye uburyo mubanamo ?mubana nkumugore wawe?cg mubana muburyo bwo kumufasha mubuzima bu sanzwe?IMANA iratubwirango ni mubura ubwenjye nzabareka.

    Uko nukwiyangiza pe! Ndumva ahubwo urikigoryi kiyazi uwoo SIDA yishe ??uko nukwishyingura urora; nange ubuhamya nkubwo nabufite ariko nge naramuretse aragenda nyuma yaho bamaze kumuhindura igishanga angarukaho ansaba imbabazi kuko yari yumvishe ko ahondi mu Austrariya ngo agafaranga nakabonye! Nge namubajije icyoyifuza ambwirako ngo ashaka ko mibabarira ibyo yakoze hanyuma tugasubirana !namwoherereje amadorari ndamubwirango kuko wakunze amafaranga ngayo yafate ariko umvire mubuzima . Basore nukuri tumenye kwihesha agaciro kko abakobwa bo nuburo buhuye kndi banazi agaciro kurukundo.murakoze

    Uko nukwiyangiza pe! Ndumva ahubwo urikigoryi kiyazi uwoo SIDA yishe ??uko nukwishyingura urora; nange ubuhamya nkubwo nabufite ariko nge naramuretse aragenda nyuma yaho bamaze kumuhindura igishanga angarukaho ansaba imbabazi kuko yari yumvishe ko ahondi mu Austrariya ngo agafaranga nakabonye! Nge namubajije icyoyifuza ambwirako ngo ashaka ko mibabarira ibyo yakoze hanyuma tugasubirana !namwoherereje amadorari ndamubwirango kuko wakunze amafaranga ngayo yafate ariko umvire mubuzima . Basore nukuri tumenye kwihesha agaciro kko abakobwa bo nuburo buhuye kndi banazi agaciro kurukundo.murakoze

    Uzabyicuza nyuma,rindira!Sida!Oya uratubeshye,niba aribyo,mukaba mubana nk’umugore n’umugabo,waba ufite ikibazo mu mutwe,si urukundo.

    Naratanzwe kuko iyi nkuru nyisomye imazeho igihe.
    Ariko nanjye mfite uko mbibona kandi bitandukanye n’ ibyo maze kubona muri comments, jye ntakibazo nagito mbibonamo ngo yanduye sida? Icyo sicyo kibazo ikibazo ni uko baba badakundana naho kubana wanduye nawe ni umuntu nk’ abandi.
    Ntarashaka nahoraga nsaba Imana kuzampa umukobwa unkunda gusa kuko sida numvaga aho igihe kigeze itagize icyo itwaye nk’ urugo rugusenyukiyeho wenda hari n’ aho rwari rumaze kugera, naho sida hari urukundo, amahoro n’ ubwumvikane abana nayo mukabana neza kdi mugatera imbere. Ubuse ntimurabona ababana umwe ari contanine undi ari muzima? Kandi ntakibazo bafitanye? Imana yampaye utanduye ariko iyo nza kubenguka uwanduye ndababwira ukuri rwose iyo siyo yari kuba impamvu yari gutuma mureka. Keretse abaye atankunda by’ ukuri cg adafite gahunda yo kubaka ngo rukomere. Aharero njye ni uko nemera kdi mbabwije ukuri sinyirwaye kdi sinigeze niyandarika ariko nuko nemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa