Uganda: Umusore akurikiranyweho kwica umukunzi we umurambo akawujugunya mu ishyamba

2 February 2017. | Urukundo | 0 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Uganda: Umusore akurikiranyweho kwica umukunzi we umurambo akawujugunya mu ishyamba

Umuhungu w’ umuyobozi mukuru wa kampani ISO icunga umutekano akurikiranyweho kwica umukunzi w’ imyaka 22 umurambo akajya kuwujugunya mu ishyamba.

Tariki ya kane Mutarama nibwo uyu mukobwa Enid Twijukye wigaga ububanyi n’ amahanga muri Kaminuza ya Ndejje yagiye gusura Brian Bagyenda bakundanaga.

Kuva icyo gihe uyu mukobwa yahise aburirwa irengero na telefoni ye iva ku mugorongo. Umuryango we wagerageje kumuhamagara ntibyakunda.

Umurambo wa Nyakwigendera polisi yawutoraguye mu ishyamba rya Namave kuri kilometero 11 uvuye aho yiciwe. Polisi ivuga ko yasanze uyu murambo waratangiye kwangirika.

Polisi yakurikiranye numero zahamagaye uyu mukobwa bwa nyuma isanga umukunzi we Bagyenda ariwe muntu wa nyuma bavuganye.

Tariki 18 Mutarama Polisi yataye muri yombi Bagyenda w’ imyaka 29 n’ abandi bantu babiri bakekwaho ubufatanyacyaha. Abakekwaho ubufatanyacyaha ni Innocent Baino Mugisha w’ imyaka 24, wakoraga isuku muri Pharmacie y’ uyu musore na Vincent Rwahwire w’ imyaka 28, wamukoreraga ariko atari umukozi uhoraho.

Bagyenda na bagenzi bafungiye muri gereza ya Luzira mu mujyi wa Kampala. Ubwo bagezwaga imbere y’ urukiko rwa Nakawa basomewe ibyaha bakurikiranyweho Umucamanza Ms Margaret Aanyu ababwira ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa tariki 14 Gashyantare 2017.

Umushinjacyaha Ms Joyce Anyango yabwiye urukiko ko iperereza rigikomeje mu rwego rwo gushaka ibindi bimenyetso.

Dail Monitor yanditse ko Enid Twijukye yitabye Imana mu gihe yiteguraga kurangiza kaminuza muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Tanga Igitekerezo