skol
fortebet

Nahawe imiti ngo mbashe gutera akabariro neza none igitsina cyanjye kiradigadiga nkanarangiza vuba

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umwe mu bakunzi b’ UMURYANGO yatwandikiye agirango mwebwe abasomyi mumugire inama kuko imiti yahawe igiye kumusenyera kuko atakibasha gutera akabariro uko abyifuje ndetse n’igitsina cye kidigadiga biteye ubwoba.
Yagize ati”Nitwa Jean ( Amazina twamuhinduriye ku bw’umutekano we) Mfite umugore n’abana bane ariko kudatera akabariro neza bigiye kunsenyera kandi ubusanzwe naritwaraga neza n’umugore wanjye akabinkundira.
Umugore wanjye akimara kubyara umwana wa kane natangiye kumva impinduka (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bakunzi b’ UMURYANGO yatwandikiye agirango mwebwe abasomyi mumugire inama kuko imiti yahawe igiye kumusenyera kuko atakibasha gutera akabariro uko abyifuje ndetse n’igitsina cye kidigadiga biteye ubwoba.

Yagize ati”Nitwa Jean ( Amazina twamuhinduriye ku bw’umutekano we) Mfite umugore n’abana bane ariko kudatera akabariro neza bigiye kunsenyera kandi ubusanzwe naritwaraga neza n’umugore wanjye akabinkundira.

Umugore wanjye akimara kubyara umwana wa kane natangiye kumva impinduka zidasanzwe mu mubiri,nagirango ngeze mu buriri nkahita ngona ntabanje kubaka urugo kandi nkanazinduka kare njya ku kazi.

Ibyo byabaye icyumweru cya mbere icyakabiri nkanyuzamo nka rimwe ariko nkahita ndangiza vubi nkabona umugore bimuriye ahantu ariko ntavuge akagaragaza ibimenyetso ko atishimye.
Byaje gukomeza nagirango nteye akabariro nkahita ndangiza ndetse nkanatinda kugira ubushake bwo kwiyongeza. Byararambiranye noneho aratobora ambaza uko byangendekeye maze ntangira kurya indimimi.

Yaje kungira inama yo kujya kwivuza maze ndabyemera,mperaho niyambaza umugabo w’inshuti yanjye tujyana ku muvuzi gakondo ariko ntabwo yari azwi.

Twagezeyo ampa imiti ibiri umwe w’amazi n’undi w’agafu ambwira uko ndibuwunywe. Nageze mu rugo mbigenza uko yabimbwiye,maze umunsi w’ambere n’umva hiyongereyeho nk’umunota ndetse no ku munsi w’akabiri bigenda uko.

Natangiye gushimagiza uwo muvuzi ariko bidateye kabiri naje kwicuza icyanjyanyeyo.Ubusanzwe namaraga iminota ibiri ariko nyuma y’icyumweru ntangiye kwitwara neza byaje gusubira irudubi noneho natangira gukaresa umugore nkahita ndangiza noneho hakiyongeraho ikindi kibazo cy’ingutu cy’uko iyo ngiye kwinjiza igitsina cyanjye mu cy’umugore gitangira kudigadiga nticyibe cyafata umurego.
Natangiye gusubira inyuma ku buryo bugaragara noneho ntangira kwiheba icyakora madamu akampumuriza.Iyo nijajaye igitsina cyikabasha kwinjira madamu agasa n’uryohewe mpita nsohora akagira ati”Ese ubu koko nacumuye iki?”.

Nahagaritse ya miti burundu ntangira kwibaza ku kindi nakora.Ibi rero nibyo byanteye gutuma nifashisha imbuga zitandukanye harimo nuru rwanyu ngo bangire inama y’icyo nakora, kuko hari abahanga batandukanye bamfasha nkuko nkunze kubibona.
Abubatse nimumfashe mungira inama ntisenyera urugo kubwo kutitwara neza mu kubaka urugo

Mbifurije guhirwa mu byo mukora byose murakarama!

Ibitekerezo

  • Mwiriwe nsomye iyi nkuru mbona rwose ukomerewe gusa sinzi aho utuye Ariko ngusabye kuzajya muri pharmacie conseil imbere ya ecole belge i kigali harimo abantu uzabaza bakagufasha ukagira icyo wageraho harimo umudamu wigikara witwa Alice irindi sindizi cg umugabo witwa Alphonse uzabashake

    muvandimwe urakomerewe!ariko inama nakugira senga Imana izagukiza iyo ni imyuka mibi!!shaka abakozi b’Imana hagusengere

    Inama nakuigira nuko wava mu bujiji ujya mu baganga ba gakondo.ukagana abaganga bafite nuko bagupima bakamenya ikibitera nimiti yakuvura.Kandi ukanasenga naho buriya iriya miti gakondo itanapimwe yakugira akaremba burundu

    Awesome post.

    My web page: online Gambling

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa