Umusore n’inkumi bafunzwe nyuma yo kugaragara ko uyu mukobwa atwite

10 March 2017. | Urukundo | 9 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • Umusore n’inkumi bafunzwe nyuma yo kugaragara ko  uyu mukobwa atwite

Umusore wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo afunganywe n’umukunzi we nyuma y’uko umukobwa asuzumye bagasanga atwite kandi batarasezeranye imbere y’amategeko.

Uyu musore asanzwe ari mu rukundo rw’igihe kirere n’umukunzi we ukomoka muri Ukraine. Aba bombi bafungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE), baryozwa gukora imibonano mpuzabitsina kandi batarabyemererwa n’amategeko.

Amategeko yo muri icyo gihugu agaragaza ko umukobwa n’umuhungu batemerewe kuryamana mu gihe cyose batarashakana mu buryo bwemewe n’amategeko ngo bemererwe kubana nk’umugabo n’umugore.

Byamenyekanye ko, Emlyn Culverwell w’imyaka 29 y’amavuko , n’umukunzi we Iryna Nohai w’imyaka 27 y’amavuko, baryamanye biturutse ku kuba uyu mukobwa yarapimwe namuganga, ibisubizo bikagaragaza ko uyu mukobwa atwite inda nkuru.

BBC ducyesha iyi nkuru yanditse ko aba bombi bahise batabwa muri yombi. Ngo nyina w’uyu muhungu yagiye gusabira imbabazi abana be ariko abwirwa ko barenze ku mategeko basanzwe bazwi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo, yavuze ko ntacyo bakora ngo bafunguze uriya mukobwa n’umuhungu kuko banyuranyije n’amategeko. Ngo aba bombi bakwiye gushakisha abanyamategeko bakabafasha mu rukiko.

Uyu musore, Culverwell, yari amaze imyaka itanu akorera muri icyo gihugu. Aba bombi batawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka ariko amakuru y’abo yamenyekanye muri iki cyumweru.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    faith berwa
    10 March 2017 - Musubize

    Niba bafunga abatwite se ababica bazabagira bâté
    Mureke amafuti namagambo yuzuyemo ubujiji

  • MyPassion

    sio
    10 March 2017 - Musubize

    Ibinibyo kwitondera mu Rwanda

  • MyPassion

    seraphin
    10 March 2017 - Musubize

    Murabariki Imana Itaratwika Unkozi Zibibi. Nabera Mbonye Ikintu Kiza Islam Ikora..

  • MyPassion

    seraphin
    10 March 2017 - Musubize

    Murabariki Imana Itaratwika Unkozi Zibibi. Nabera Mbonye Ikintu Kiza Islam Ikora..

  • MyPassion

    lg
    10 March 2017 - Musubize

    MBERE NA MBERE UMUKOBWA NIWE UGOMBA KWICUNGA, NIBA ARI KUNGUFU AKAMUREGA AGAHANWA,NIBA UMUKOBWA ALI IKIRARA AKIMENYA UBU BENSHI BIGIZE, ZAMARAYA NTAWE UTABIZI REBA NYAMIRAMBO REMERA UMUGI WOSE NYAMATA,JYAYO, UREBE HOSE MURWANDA A BARARA IWABO NI BANGAHE BANANIYE ABABYEYI BABO NTIBAVUGA,NONE NGO A BAGABO BAGOWE NGO NIBO BABITERA,UFASHE,I CAMION ZA POLICE NIJORO,UKABAPAKIRA,WASANGA 90% ARABAKOBWA,LETA NIFASHE ABABYEYI BO BARANANUWE!!BAREKE GUHOHOTERA ABAGABO *

  • MyPassion

    Mugabonake
    10 March 2017 - Musubize

    Guhanwa nibyo ariko kandi bakwiye guca inkoni izamba ahubwo bakabasezeranya,kuko umwana utwitwe afungiwe ubusa.

  • MyPassion

    Ntazina
    10 March 2017 - Musubize

    No mu Rwanda iryo tegeko bazaritore ariko bagure gereza kuko zahita zuzura

  • MyPassion

    NDAGIJIMANA
    10 March 2017 - Musubize

    AHA AYOMATEGEKO ARAKAZE.NOMU RWANDA SE BYASHOBOKA?

  • MyPassion

    NDAGIJIMANA
    10 March 2017 - Musubize

    AHA AYOMATEGEKO ARAKAZE.NOMU RWANDA SE BYASHOBOKA?

Tanga Igitekerezo