skol
fortebet

Umusore tugiye kubana nasanze apfubura abagore bakamuha amafaranga- NKORE IKI?

Yanditswe: Monday 12, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umwe mu bakunzi bacu yatwandikiye agisha inama. Umva ikibazo cye nawe umugire inama. Nanjye ndi mu nzira yo kurushinga, nitwa Jane (izina twamuhinduriye k’ubwumutekano we) ntuye mu Bugesera, umusore twiteguraga kurushinga mu mpeshyi we akorera mu mujyi wa Kigali. Icyanteye impungenge, nakomeje kubaza umusore akazi akora mu mujyi wa Kigali, akambwira ko yoza amakaro, ko abakiriya bamuhamagara akajya kubogereza amakaro mu ngo, ko afite akamashini akoresha. Rwose hari n’abamuhamagara turi (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bakunzi bacu yatwandikiye agisha inama. Umva ikibazo cye nawe umugire inama.
Nanjye ndi mu nzira yo kurushinga, nitwa Jane (izina twamuhinduriye k’ubwumutekano we) ntuye mu Bugesera, umusore twiteguraga kurushinga mu mpeshyi we akorera mu mujyi wa Kigali.
Icyanteye impungenge, nakomeje kubaza umusore akazi akora mu mujyi wa Kigali, akambwira ko yoza amakaro, ko abakiriya bamuhamagara akajya kubogereza amakaro mu ngo, ko afite akamashini akoresha. Rwose hari n’abamuhamagara turi kumwe, bagahana gahunda numva, akambwira ati “ubu agatubutse karabonetse” nkishima kuko mba nejejwe nuko cheri akazi ke kagenda neza.
Umwe mu basore b’inshuti ye tuziranye, yanyibiye ibanga, bambwirako umuhungu tugiye kubana ari umupfubuzi. Njyewe nta nubwo abapfubuzi nari mbazi ni nabwo bwa mbere nari numvise iri jambo, aransobanurira ati ‘ni umusore cyangwa umugabo usambana n’abagore bakuze bakamuha amafaranga”.
Namubajije byinshi ansobanurira ko hari abagore baba batakitaweho n’abagabo babo, noneho bagahitamo gushaka abasore bakiri bato babapfubura mu gihe ababo baba batabagejeje ku byishimo, gusa naje kumva ko birimo ingaruka nyinshi.
Nakoze ubugenzuzi bwanjye, cheri mwaka telefone ye mutunguye, ndayijagajaga, ibyo nasanzemo ni akumiro, nasanzemo amafoto menshi y’abagore bagera muri 7 bambaye ubusa bamwoherereza, amagambo baba baganiriye na gahunda baba bahanye, byose narabyiboneye.
Gusa nahise mbimubaza, ambwiza ukuri ko atazi no koza amakaro, gusa ko abo bagore abenshi babeshya abagabo babo ko yoza amakaro kugirango nibamusanga muri urwo rugo batamwibazaho cyane, ko gupfubura abikoze imyaka 4 kandi ko amaze gukuramo ubutunzi.
Yansezeranyije ko abivuyemo, ko ubutunzi yabikuyemo buhagije ko agiye gushaka akakandi kazi ko gukora. Gusa ibi ntabwo nabyizeye, ndumva mfite impungenge, mungire inama. Murakoze!!.

Ibitekerezo

  • Mukobwa rero ntugire ngo biroroshye. Gukunda si umukino ariko kubaka urugo byo birenzeho!!! Sinzi niba ako kabaye icwende kazoga kagacya ariko Imana yonyine, kwihana neza no kuba mu Mana byamuhindura. Ariko niba urukundo rwanyu rutarageze kure cyane wategereza undi musore !! Uwo ntibizamworohera kureka abo banyamafaranga! Wambaza 0788777793 Komera.

    Fatiraho kuko ufite amahirwe 3 agirwa na bake:

    1. Wowe ntuzigera upfuba
    2. Nta mafaranga yo kwipfubuza
    3. Ntacyo uzakena kuko afite akazi gahoraho.

    Ahubwo wowe uri muntu ki?

    Fatiraho kuko ufite amahirwe 3 agirwa na bake:

    1. Wowe ntuzigera upfuba
    2. Nta mafaranga yo kwipfubuza
    3. Ntacyo uzakena kuko afite akazi gahoraho.

    Ahubwo wowe uri muntu ki?

    Utekerezako niba abikora mutari mwabana se nimubana azabikreka?
    None c ubundi ko mutari mwabana kuki wakwizirikaho igisasu kandi ukireba? Urumva c uzabyihanganira ko ingeso ipfa ari uko nyirayo yapfuye? Yego nibyo uramukunda ariko ntabwo ari itegeko ko ari we mubana kandi hari ibintu bishobora no gutuma uhita wumva ko umuntu akubaha cyangwa atakubaha. Niba ubyiboneye rero ntabwo nzi icyo waba ugitegereje. Kora igikwiye.

    wowe c urayafite niba ntayo azakomeza abikore nyine ark nimba ntacyago afite ntarb

    Tekezeza kubera urakenye ubu hakora pesa

    Ndumva ubonye umukozi ntugire ikibazo!

    ndakekanawe warapfubye fatiraho nawe agupfubure

    nshuti sigaho kwiroha mu ruzi urwita ikiziba!!!kubaka nibyo kwitondera.cyaneeeeeee!!ugize amahirwe ubibonye mutarabana!! uzampamagare kuri 0780245573

    Amahirwufitentawundimunu ndayumvanapee. Nibyiza ubwumenyakazakorahakirikare uzamyfashagushakabakiriya ikizakirutabyose ntuzegerupfuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa