skol
fortebet

Igikomangomakazi cy’Ubwongereza Eugenie cyakoze ubukwe bw’akataboneka bwahuruje ibyamamare [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umwuzukuru w’umwamikazi Elisabeth w’Ubwongereza,Princess Eugenie ari kuvugwa mu bitangazamakuru byo ku isi kubera ubukwe bw’akataboneka yakoranye n’umugabo we Jack Brooksbank .

Sponsored Ad

Muri ubu bukwe bw’akatarabooneka bwabereye kuri shapely ya St George,abagera kuri 850 babwitabiriye ndetse bareba ukuntu uyu mugabo yatambutse kuri aritari akambika iki gikomangomakazi impeta y’urudashira.

Muri aba bashyitsi 850 bitabiriye ubu bukwe bwa Eugenie na Jack,harimo abantu b’ibwami,n’ibyamamare bitandukanye.

Mu byamamare byitabiriye ubu bukwe,harimo umwamikazi w’Ubwongereza n’umugabo we Prince Philip, Prince Harry na Meghan Markle, Prince William n’umugore we,Naomi Campbell, Liv Tyler, Demi Moore, Robbie Williams, Ellie Goulding,Kate Moss n’abandi.

Eugenie w’imyaka 28 n’uyu mugabo we Jack w’imyaka 30 bari bishimye ku buryo bugaragarira buri wese ndetse bashagawe n’imbaga y’abantu batagira ingano barimo n’ababyeyi babo.

Nyuma yo kurahirira kubana akaramata,aba bageni basomaniye imbere y’imbaga y’abantu 1,200 bari baje kwihera ijisho,bahabwa amashyi y’urufaya.

Biravugwa ko ubu bukwe bwarebwe n’abasaga miliyoni 2 kuko bwaciye Live kuri ITV ndetse no ku mihanda abantu bari benshi baje kureba umukwe atwaye umugeni we.

Igikomangomakazi Eugenie cyahuye na Jack Brooksbank mu mwaka wa 2010, bahuriye mu Busuwisi mu mikino yo kunyerera ku rubura, Ski gusa uyu musore yari ashinzwe guha inzoga abashyitsi bari baje muri iyi mikino barimo n’uyu Eugenie,baza kumenyana, urukundo rwabo rushinga imizi,none birangiye amwegukanye.

Ubu bubaye ubukwe bwa kabiri bubaye i Bwami muri uyu mwaka,kuko muri Gicurasi igikomangoma Harry cyashyingiranywe na Meghan Markle mu bukwe bwarebwe n’amamiliyoni y’abantu.














Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa