skol
fortebet

Myugariro Usengimana Faustin agiye kurushinga n’umukunzi we Danniella bamaze imyaka 10 bakundana

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro usengimana Faustin wamenyekanye mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC mbere yo kwerekeza muri Buildcon yo muri Zambia yamaze gutangaza igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we Bayingana Daniella bamaze imyaka 10 bakundana.

Sponsored Ad

Usengimana Faustin n’uyu mukunzi we bahuye muri 2009 bazasezerana imbere y’Imana tariki ya 16/11/2019 kuri Parkland Remera, mu mujyi wa Kigali mu gihe gusaba no gukwa bizaba tariki ya 09 Ugushyingo 2019.

Usengimana Faustin yatwaye ibikombe bitandukanye muri APR FC na Rayon Sports ndetse afasha Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Usengimana yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi mu byiciro bitandukanye uhereye ku batarengeje imyaka 17, 20 na 23 ndetse n’ikipe nkuru.

Agashya kazagaragara mu bukwe bw’aba bombi nuko kubwinjiramo bizemererwa pasiporo y’ubukwe [Wedding passport].




Faustin na Daniella bagiye kurushinga

Ibitekerezo

  • Bazabyare Hungu na Kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa