skol
fortebet

Umunyamakuru w’imikino uzwi nka Gicumbi yatangaje igihe azashingira urugo [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 21, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe cyane mu kogeza imipira yok u mugabane w’I Burayi kuri Radio10,Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi yamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Delphine Umuhoza bahoze bakorana.

Sponsored Ad

Gicumbi yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ze ko ubukwe bwe na Delphine buzaba mu minsi 2 itandukanye aho tariki 19 Nyakanga 2019 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa,mu gihe tariki 20 Nyakanga 2019 hazaba umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.

Hagengimana Benjamin uzwi nka Gicumbi, ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda . Akunze kumvikana cyane mu kiganiro cya nimugoroba cyitwa ‘Ten Zone’ no kogeza imipira yo ku mugabane w’u Burayi.

Tariki 30 Ukuboza 2018 nibwo Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Delphine bari bamaze igihe kinini bakundana.





Gicumbi na Delphine bazarushinga muri Nyakanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa