skol
fortebet

Areruya Joseph yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukobwa w’inzozi ze[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wo gusiganwa ku magare wa Benediction Ignite na Team Rwanda, Areruya Joseph, yasezeranye kuri iki Cyumweru na Uwera Josephine, umukobwa w’inzozi ze.

Sponsored Ad

Areruya Joseph na Uwera Josephine basezeraniye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza mu muhango wabanjirijwe n’uwo gukwa.

Mu bari bamwambariye harimo murumuna we, Gahemba Barnabé, bakinana muri Benediction Ignite ndetse na Mugisha Samuel bahurira mu Ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda).

Areruya Joseph yanditse amateka akomeye mu mukino w’amagareMu marushanwa dore ko yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l’Espoir yo muri Cameroun.

Areruya Joseph kandi yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kandi kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.









Amakipe 16 ni yo yamaze gutangazwa ko azitabira isiganwa ngarukamwaka ry’amagare rizenguraka u Rwanda ‘Tour du Rwanda 2021’ riteganyijwe gutangira mu minsi 29 iri imbere.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira gukinwa tariki ya 02 risozwe tariki ya 09 Gicurasi 2021.

Amakipe atari yiyandikishije mbere, ubu azagaragara ni ikipe y’igihugu ya Eritrea, ndetse na Tarteletto-Isorex yo mu Bubiligi, iyi ikazaba ari ubwa mbere izaba yitabiriye Tour du Rwanda.

Andi makipe mashya azaba yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere harimo B&B Hotel yo mu Bufaransa ndetse na Team Medellin yo muri Colombia, mu gihe amakipe yitabiriye Tour du Rwanda 2020 atazagaruka ari Novo Nordisk, Nippo Delko One Province, Vino Astana ndetse na Bai Sicasal.

Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2021:

1.Team Rwanda (izaba iri mu rugo)
2.Benediction Ignite (izaba iri mu rugo)
3.Skol Adrien Cycling Academy (izaba iri mu rugo)
4.Start Up Nation (Israel)
5.Total Directe Energie (u Bufaransa)
6.Androni Giocattoli (u Butaliyani)
7.B & B Hotel p/b KTM (u Bufaransa)
8.Team Medellin (Colombia)
9.Tarteletto Isorex (u Bubiligi)
10.Wildlife Generation Pro Cycling (Amerika)
11.Team TSG Terengganu (Malaysia)
12.Equipe Nationale d’Algerie (Algeria)
13.Ethipoa National Team (Ethiopia)
14.Eritrea National Team (Eritrea)
15.Team Bike Aid (u Budage)
16.Team Pro Touch (Afurika y’Epfo)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa