skol
fortebet

Mukeshimana Yvette witabiriye Miss Rwanda yasezeranye na Musoni uba muri Amerika bahujwe n’ikinyamakuru

Yanditswe: Friday 02, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Mukeshimana Yvette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yasezeranye imbere y’amategeko na Musoni Gedeon bahuye kubera ikinyamakuru ISIMBI uyu musore akaba akorera umuziki we muri leta Zunze Ubumwe z’ Amerika .

Sponsored Ad

Yvette wari mu bakobwa bashakaga guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru ariko ntarenge ijonjora ry’ibanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Musoni Gedeon bamaze umwaka urenga bakundana.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Nk’uko ISIMBI TV yabigaragaje mu mashusho bashyize kuri Youtube.

Musoni Gideon usanzwe ari n’umuhanzi uririmba Gospel, ahamya ko ubwiza bw’uyu mukobwa, uko yasubizaga ari byo byatumye amwiyumvamo, ahitamo kumwegera amusaba urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa