skol
fortebet

Nana wamenyekaniye muri Filimi ya City Maid yatunguwe n’inshuti ze[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo tariki ya 31 Werurwe 2021 nibwo hari isabukuru y’amavuko ya Uwamwezi Nadege uzwi ku izina rya Nana muri filime y’uruhererekane ya city maid.

Sponsored Ad

Inshuti ze, abafana be ndetse n’abandi bamuzi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko. Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo Nana yaje gutungurwa na zimwe mu nshuti ze zamuzaniye umutsima (birthday cake) zishimana nawe zimukorera ibirori by’isabukuru ye.

Nana ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko ku rubuga rwa instagram dore ko ari n’umwe mu bakobwa bakurikirwa n’abantu benshi. Uyu mukobwa akurikirwa n’abantu ibihumbi ijana na bine (more than 104k followers) kuri instagram.

Umukinnyi wa cinema nyarwanda wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Nana, amazina ye bwite akaba ari Uwamwezi Nadege, mu mwaka ushize yavuze ko buri muntu wese agira igice akunda ku mubiri we, yumva bishobotse yagitaka.

Uwamwezi Nadege ibi yabitangarije mu kiganiro kirambuye yagiranye na Isimbi, ikiganiro cyagarutse kuri bimwe mu byerekeranye n’ubuzima bwe bwite, anavuga ku mpamvu yahisemo kwishushanya hafi n’ibere.

Muri iki kiganiro yasobanuye ibishusanyo afite ku mubiri we ndetse n’impamvu yahisemo kimwe kuba yagishyira hafi n’ibere, aho yagize ati:

Handitseho ngo Kristo muri njyewe ibyiringiro by’ubwiza, nakundaga tattoo kuva kera nk’iri umwana, ariko bakambwira ngo umuntu ayishyiraho yazakura akicuza, ni yo mpamvu natinze kuyishyiraho, ndavuga ngo reka mbaze nkure nzafate umwanzuro narakuze.

Ubundi hari ahantu uba ukunda, numvise nshaka kuyishyira aha (hejuru y’ibere), nshaka ko yajya ku ntoki (iriho ya Jesus), iy’aha (ku rutoki rusumba izindi ariko ntirajyaho) ndetse n’iyo ku kirenge ku ruhande, ntayiriho ariko nzayishyiraho.

Uretse kuba ari igice akunda ku mubiri we, ariko na none ngo ni umubiri we iyo awukozeho nta muntu n’umwe aba abangamiye. Nana wo muri City Maid ati:

Si umubiri wanjye!!? Ngomba kuwukoresha uko mbishaka kuko ari umubiri wanjye, nta muntu mbangamira iyo nkoze ku mubiri wanjye. Impamvu nayihashyize ni uko mpakunda.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa