skol
fortebet

Sonia Mugabo umunyamidelikazi ukomeye, yatanze ubuhamya bwe bujyanye n’ibyo yanyuzemo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo n’uburyo yashatse kwiyahura

Yanditswe: Thursday 08, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Sonia Mugabo usanzwe ari umuhanzi w’imideli ukomeye mu Rwanda, yatanze ubuhamya bwe bujyanye n’ibyo yanyuzemo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birimo n’uko yashatse kwiyahura.

Sponsored Ad

Yabivuze mu buhamya yatanze kuri uyu wa 7 Mata 2021 ubwo ku Cyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia, haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27.

Ati “Ku wa Kane tariki 7 Mata 1994 wari umunsi utuje, umeze nko ku Cyumweru. Mama yatubwiye kwiyuhagira tukambara imyambaro nk’iyo ku Cyumweru. Yatangiye kudutegurira ifunguro. Byari ibintu bidasanzwe kuko nk’umubyeyi wari ufite akazi yadutekeraga muri Weekend. Iyo nsubije amaso inyuma ndabyumva kuko byari bimeze nk’aho ari ryo funguro rya nyuma dusangiye.”

Akomeza avuga ko bagiye gusoza kurya ifunguro rya saa sita bumvise abantu benshi biruka bava ku musozi wa ‘Mont Kigali’ bafite imihoro basakuza cyane.

Ati “Mama wacu yatubwiye kwiruka tujya ku baturanyi b’Abanye-Congo twari duturanye atubwira ko we na papa baraza kuhadusanga.”

Yakomeje avuga ko mu gihe kitageze no ku minota itanu abasirikare bahise batobora inzu y’iwabo bagatera grenade mu madirishya bavuga ko bagiye kubicira mu nzu.

Ngo abo basirikare bagiye mu nzu y’umuturanyi bashakisha hose babaza abari bahari niba baba bababonye [Sonia Mugabo n’abavandimwe be]. Akomeza avuga ko umuntu wari urinze igipangu wari wabahishe yabwiye abo bashakaga kubica ko bavuye iwabo mu gitondo.

Abo basirikare bakomeje gusaba imfunguzo z’icyumba cy’uwo warindaga aho ariko arazibima. Avuga ko nijoro abavandimwe b’abo baturanyi babasabye kuhava batinya ko baza kwicwa kubera kubarinda.

Ati “Twahise tujya mu nzu yacu yari yarasenyutse tuhamara ijoro. Bigeze hagati mu munsi wakurikiye tubwirwa ko Papa yishwe ndetse na mama wacu yanegekajwe. Mu masaha make yo ku wa 8 Mata 1994 papa yaradutunguye arakomanga aho twari atujyana bigoranye mu kigo cy’impfubyi kwa Gisimba. Mu gitondo cyakurikiye hasohotse itangazo ry’uko ababyeyi bose bagomba kuva kwa Gisimba. Gisimba yumvishije buri mubyeyi ko kuva aho ari inyungu z’umwana we. Yari yabwiwe n’abicanyi ko igihe abakuru baraba batahavuye barahatwika.”

Akomeza avuga ko basezeye ababyeyi babo ariko batekereza ko byanze bikunze baricwa. Avuga ko mama wabo yabasigiye mukuru wabo akabasigira imikufi yo mu ijosi ya zahabu akamubwira ko mu gihe barumuna be baba bashonje bayigurisha bakagura ibyo kurya.

Ngo ababyeyi be batindijwe no kuva aho ubundi bagikingura imiryango bumva amasasu, bumvise acogoye batekereza ko babaye imfubyi nta kundi. Mu mezi atatu yakurikiye avuga ko bakuru be bahise bahinduka ababyeyi be bashya.

Sonia Mugabo avuga ko mu minsi yakurikiye yahise afatwa n’uburwayi bwakuruwe no kutarya indyo yuzuye. Uburwayi bwe bubi kurushaho ndetse yangirika uruhu n’amenyo.

Ku wa 30 Kamena bimukiye kuri Cathedral Saint-Michel ndetse ku wa 4 Nyakanga Jenoside igaharikwa n’Inkotanyi.

Uyu mukobwa avuga ko we n’ababyeyi be n’abavandimwe be batatu nawe barokotse ku bw’amahirwe. Ariko, amashusho y’ibyo yabonye muri icyo gihe buri gihe amugaruka mu mutwe.

Muri Mata 2011 ubwo hari hashize imyaka 17 Jenoside ibaye avuga ko yongeye gusubira mu bihe bya Jenoside yabaye afite imyaka ine.

Yaje gufatwa n’uburwayi bw’agahinda gakabije buzwi nka Post-traumatic stress disorder (PTSD) buterwa no kunanirwa kwakira ibihe biteye ubwoba umuntu yanyuzemo.

Ati “Narwaye agahinda gakabije ngira umujinya. Natangiye kugira ibikomere ndetse ngira ihungabana […] Natangiye kwibaza impamvu ndiho ntangira gutekereza kwiyahura inshuro zirenze imwe. Numvaga nta bufasha, nta cyizere, nta ntego nsigaranye yo kubaho mu buzima.”

Avuga afashijwe n’umuryango n’abajyanama mu mitekerereze babigize umwuga yatangiye kuva muri iryo curaburindi, ariko ntibikire burundu.

Ati “Nta kintu kizasibanganya cyangwa se ngo gikureho ibyavanywe mu mwanya wabyo mu 1994.”

Sonia Mugabo iyo byongeye kumukomerera yiyibutsa ibikubiye mu ijambo Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yavuze mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 17.

Iri jambo ryagiraga riti “Tubafate mu migongo ndetse dufashanye duhangane na biriya byose bishaka kutuganza turi kumwe. Duhangane n’abataduha agaciro tukihe. Duhangane n’ingaruka z’amateka yacu tuzitsinde. Duhangane no kugira ngo duhe ubuzima bwiza Abanyarwanda mu gihe kiri imbere, kuko birashoboka kandi nta wundi tuzategereza ngo abidukorere. Icya ngombwa ni ukuri, kwiha agaciro ndetse ni wa mwuka nyarwanda uzamara igihe udapfa.”

Avuga ko imyaka 27 ishize nta muntu wumvaga ko igihugu kizongera kugira ubuzima nk’ubwo gifite ubu. Ati “Ariko ubu Abanyarwanda dufite iterambere rifatika twirengangije ibyo byose twanyuzemo.”

Ashimira cyane urubyiruko rw’Inkotanyi rwafashe iya mbere rugakiza abo ubuzima bwabo bwari buri mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa