skol
fortebet

Umwarimu muri Kaminuza yahagaritse imodoka zanyuraga mu mujyi rwagati, apfukama mu muhanda asaba umukunzi we kumubera umugore[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 03, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Sam Kaggwa, umwarimu muri Kaminuza ya Uganda Christian University, yateje umubyigano w’imodoka ubwo, yapfukamaga mu muhanda rwagati agasaba umukunzi we ko yakwemera akamwambika impeta y’urukundo.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu mujyi wa Kampala, mugihugu cya Uganda, aho bita Entebbe Road.

Uyu mwarimu wabonaga yaje yabyiteguye, aho yasanze uyu mukobwa bakundana mu kazi aho asanzwe akorera nuko akamufata akaboko bagana ahari uburiro buri muri uyu mujyi.

Ubwo bagendaga munzira, umukobwa ari imbere, yatunguwe no kubona umukunzi we apfukamye mu muhanda rwagati imodoka na moto zahagaze zivuza amahoni, nuko umukobwa ahita asubira inyuma, atega ikiganza umukunzi we ahita amwambika impeta ya fiyansaye amusaba ko yazamubera umugore.

Ibyo uyu mugabo yakoze byahise biteza umubyigano mu mujyi kuburyo imodoka zaburaga aho zinyura bisaba kwitabaza Polisi igabanya akavuyo k’abantu bari bamaze kuba benshi.

Uyu mukobwa witwa Hope, we wabonaga ibyishimo byamurenze, ariko ubonako afite n’ubwoba bitewe nubwinshi bw’abantu bari babashungereye bareba ibirikuba.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa