Menya impamvu nyamukuru zituma abagabo bamwe bazinuka abagore kubera indaya
Yanditswe: Friday 05, May 2017
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugabo aca inyuma umugore we yaba yabigizemo uruhare cyangwa ntarwo yabigizemo, ariko akenshi hari ubwo bituruka ku mugore n’ubwo atapfa kumenya impamvu.
. Igitera abagabo guheheta . Ibintu bishobora gusenya ingo . Icyo umugore yakora akarinda umugabo we kumuca inyuma
Kuba umugore atuzuza neza inshingano ze
Iyo umugore atangiye kugabanya kwita ku mugabo we aho baba bamaze kubyara ugasanga umwanya munini arawuharira abana ntabone igihe cyo kwita ku (...)
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugabo aca inyuma umugore we yaba yabigizemo uruhare cyangwa ntarwo yabigizemo, ariko akenshi hari ubwo bituruka ku mugore n’ubwo atapfa kumenya impamvu.
. Igitera abagabo guheheta
. Ibintu bishobora gusenya ingo
. Icyo umugore yakora akarinda umugabo we kumuca inyuma
Kuba umugore atuzuza neza inshingano ze
Iyo umugore atangiye kugabanya kwita ku mugabo we aho baba bamaze kubyara ugasanga umwanya munini arawuharira abana ntabone igihe cyo kwita ku mugabo uko bikwiye,icyo gihe umugabo usanga yifatiye izindi nzira akajya gushaka uwo kumwitaho birenze. Kuko aba yumva rwa rukundo yahabwaga rwaragabanutse ndetse agatangira kumva atishimiye kuba mu rugo rwe.
Umugore utigirira isuku
Abagore benshi hari igihe bamara gushaka bakumva kwiyitaho birangiriye aho kuburyo usanga no gukaraba atakibikozwa ,akaba yamara n’icyumweru atikoza amazi ku mubiri,bityo isuku akaba atandukanye nayo kandi nta mugabo n’umwe ujya wishimira umugore utagira isuku ku mubiri we.
Umugabo afite abandi bagore bamugendaho
Iyo umugabo afite umugore cyangwa umukobwa umugendaho ntabwo bijya bimworohera kwihangana iyo uwo muntu yamwiziritseho.Ibi bikaba nabyo byamutera kguica inyuma umugore agateshuka ku isezerano aba yaragiranye n’umugore.
Kuba atarigeze akunda umugore we bya nyabyo
Iyo umugabo adakunda umugore we uko bikwiye nta kintu na kimwe abayitayeho no kumuca inyuma ,aba yumva ntacyo bitwaye kuko nta rukundo aba afite ngo umutima we umucire urubanza. Burya hari abagabo benshi bashinga ingo ariko badakunda abagore babo bitewe n’impamvu zitandukanye ,nk’iyo byamugwiririye akamutera inda ariko atamukundaga, akamutwara kugira ngo abone umwana gusa nta rundi rukundo.
Ingeso
Hari igihe umugabo aba nta kintu yabuze iwe mu rugo, ibintu byose bihari, umugore amufata neza yemwe no mu mibonano mpuzabitsina bigenda neza ariko ugasanga rimwe na rimwe atanyurwa n’ibyo umugore amukorera ahubwo ugasanga afite umutima wo kumuca inyuma no gushaka guheheta mu bandi bagore.
Ibi byose ntibikwiye kuba impamvu cyangwa inzitwazo zo guca inyuma umugore wawe kuko nk’uko bibabaza umugabo iyo amenye ko umugore amuca inyuma ntibinakwiye ko nawe yabikorera umugore bene ako kagene.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *