skol
fortebet

Ibintu 5 umukobwa agomba kugira ibanga mu rukundo rwe n’umukunzi we

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Mu buzima bw’urukundo biba byiza cyane iyo abakundana badaterwa ipfunwe no kuba bari mu rukundo ndetse inshuti z’umukobwa zikamenya umuhugu bakundana ndetse n’iz’umuhungu bikaba bityo.

Sponsored Ad

Bikunze kuvugwa ko ushaka ko inkuru igera kure ayibwira umugore cyangwa umukobwa kuko abakobwa bazwi nk’abatabika ibanga. Nk’uko tubikesha urubuga rwa Elcrema aha Inyarwanda.com yabakusanyirije ukuri ku bintu 5 by’amabanga umukobwa akwiye kubika mu rukundo ndetse n’inshuti ye magara ntabe yayibwira kuri ayo mabanga ku mukunzi we.

1.Ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina

Mukobwa, ntuzigere na rimwe ubwira inshuti zawe ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina wagiranye n’umugabo wawe, uko abikora cyangwa uko biba bimeze. Si byiza ndetse bishobora kugukururira ibibazo mu rukundo rwanyu kuko ubwiye izo nshuti zawe ko umukunzi wawe mu gukora imibonano abikora neza cyane bashobora guharanira kumugeraho ngo bamenye uko bimeze. Unababwiye ko abikora nabi, bashobora gutangira kumusebya. Tuza, menya ibyo kuganira n’ibyo kwibikira ibanga utigiriye nta wuzarikubikira.

2.Amakosa ye

Utazigera uganira n’inshuti zawe ngo uzibwire amakosa y’umukunzi wawe n’ubwo yaba ay’ahashize kuko sintekereza ko uwo mukunzi wawe yabyishimira abyumvise ahandi. Niba ushaka kubahisha umukunzi wawe, ugashaka ko yubahwa n’inshuti zawe, uzamwubahe wowe ubwawe unamwubahishe mu bandi umubikira ibanga, wirinda kuvuga amakosa ye utazahabwa urw’amenyo dore ko bavuga ngo ‘Amafuti y’umugabo ni bwo buryo bwe.’

3.Ubukene bwe

Abagore benshi n’abakobwa bakunze gusangiza bagenzi babo aya makuru bakavuga ku mitungo y’abakunzi babo, ibintu bitari byiza na gato kuko bituma umukunzi wawe agawa bikomeye n’inshuti zawe, zigahora zimusuzugura kandi zimufata nk’udashoboye ntizibe zanatinya no kuvuga ko atagukwiye. Nyamara ni wowe uba uzi impamvu wamuhisemo mu bandi ukamukunda cyane ko urukundo atari amafaranga, mwayashakana kandi mugakundana rugakomera.
4.Imyitwarire idahwitse

Bamwe mu nshuti zawe bashobora kwibonera imwe mu myitwarire y’umukunzi wawe idahwitse kuko nta wutagira ikosa nawe wasanga ugira amakosa nk’uko nabo bayagira uko biri kose. Ariko kuba waramukunze iyo myitwarire ayifite, wenda ni wowe nzira yo kuyicikaho afite. Nutangira kujya uganiriza izo nshuti zawe ku myitwarire ye mibi, uzaba umubereye nk’umugambanyi kandi ntuzaba ukemuye ikibazo ahubwo uzaba uteje byinshi. Aho kumuteza isi ko adashobotse, mubere umuyoboro wo gushoboka bityo mukundane neza ahubwo muzahore munezerewe kandi ntazanigera yibagirwa ko hari aho wamukuye habi.

5.Intonganya hagati yanyu

Niba habayeho ikintu runaka utumvikanyeho n’umukunzi wawe, mushake mubikemure kuko ni urukundo rwanyu mwembi si urw’isi yose nta wundi wo kububakira umubano uzaturuka hanze. Mwikishyira ku ka rubanda si ngomba ko izo nshuti zanyu zose zimenya utubazo utwo ari two twose twabayeho mu rukundo rwanyu. Nk’uko twabivuze haruguru ibi bishobora gutuma inshuti zawe zitangira gutakariza icyizere umukunzi wawe ndetse zikanamusuzugura cyane ko ibyo uzazibwira zizumva ibyo zikabogamira ku ruhande rwawe gusa nyamara nta gihamya ko amakosa atari ayawe kuko nta wivuga amabi.

Mu rukundo ni byiza ko inshuti zawe zimenya umuntu mukundana kuko bigaragaza ko umwishimiye nta pfunwe bigutera kumugira nk’umukunzi wawe. Ariko na none si byiza kwishyira ku karubanda no mu bidakwiye gushyirwa hanze. Mukobwa, itoze kwigirira ibanga unarigirire umukunzi wawe hanze mu nshuti zawe n’inshuti ze. Urukundo ni urwa babiri abandi ni inyunganizi, nubaho muri ubwo buzima bizagufasha kubaka urugo rwiza kandi rukomeye.

Ibitekerezo

  • urukundo rutagira ibanga rusenyuka vuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa