skol
fortebet

Jay Rwanda watowe nk’umusore mwiza muri Africa 2017 yateye ivi [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 02, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, yatangiye umwaka mushya wa 2020 yambika impeta umukunzi we amusaba ko yazamubera umugore.

Sponsored Ad

Uyu musore wakunzwe n’Abanyarwandakazi batari bake,yamaze guhitamo umwe wo yifuza ko bazabana akaramata amwambika impeta nkuko yabitangaje kuri Instagram ye.

Kuri uyu wa Kane tariki 02 Mutarama 2020 nibwo uyu musore yashyize hanze amafoto atanu kuri Instagram ye agaragaza ko yamaze guhitamo uyu mukobwa atigeze avuga izina,amwambika impeta yo kumusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore.

Jay Rwanda yagize ati "Ikinyacumi gishya.Icyiciro [status] cyanjye cyahindutse. Icyemezo cy’ubuzima bwose".

Nyuma yo gutorwa nka rudasumbwa wa Africa muri 2017,Jay Rwanda yagaragaye mu bikorwa byo kumurika imideli ndetse biravugwa ko ashobora kuzinjira no muri Cinema.




Ibitekerezo

  • Urugo rwiza Bazagire urugo rwiza! Bagire vuba bogoshe iriya misatsi yabo bajugunye injwiri nkiza Nyanjwenge. tubatere inkunga babe aba papa n’aba mama babereye umuryango nyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa