skol
fortebet

Kimenyi Yves yakiranye ubwuzu bwinshi umukunzi we Muyango bari bamaze amezi 2 batabonana [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza, nibwo Uwase Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019,akaba n’umukunzi w’umunyezamu wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yakiririwe n’ubwuzu bwinshi n’uyu mukunzi we Kimenyi Yves.

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi 2 ari Dubai, Miss Muyango Uwase Claudine yagarutse i Kigali yakirwa na bamwe mu nshuti ze by’umwihariko umunyezamu Kimenyi Yves wamwakiriranye urugwiro nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi abitangaza,

Tariki ya 15 Ukwakira 2019 nibwo Muyango yavuye mu Rwanda yerekeza mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yari agiye kwiga ndetse yanabonye akazi muri Marriot Hotel.

Uru rugendo rwa Muyango ntirwavuzweho rumwe kuko hahise havuka igihuha cyavugaga ko aba bombi batandukanye, gusa izi mpande zombi zaje kubihakana.

Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwamenyekanye muri Kanama 2019, ubwo uyu munyezamu yabwiraga abanyamakuru ko yishumbushije uyu mukobwa wakunzwe na benshi muri Miss Rwanda 2019,nyuma yo gutandukana n’uwo bahoze bakundana Didy d’or.

Kimenyi Yves azakina umukino w’ishyiraniro na APR FC afite akanyamuneza nyuma yo kongera guhura n’uyu mukunzi we yaherukaga gutangaza ko akumbuye birenze.



Byari ibyishimo ubwo Kimenyi yongeraga guhura n’umukunzi we Muyango

AMAFOTO: ISIMBI

Ibitekerezo

  • Ibyo bita urukundo muli iki gihe,usanga biteye inkeke.Nyumvira nawe ko Kimenyi yatandukanye n’uwo bahoze bakundana Didy d’or.’.Birashoboka cyane ko baryamanaga.Wenda n’uyu niko bizagenda.Aho aba I Dubai,ntabwo Kimenyi azi uko uyu mukobwa abayeho iyo mu mahanga.Ibyo benshi bita ngo "bari mu rukundo",usanga kenshi bishirira mu kuryamana gusa.Ibyo bibabaza Imana cyane yaturemye ikatubuza gusambana.Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

    nukuntu ari igifiri disi bijya binsetse ,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa