skol
fortebet

Amafoto: Hope Umwana wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubwo gutabwa n’ababyeyi be yujuje imyaka 10

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hope umwana w’umuhungu wavugishije benshi, ubwo yatoragurwaga n’umugiraneza w’umuzungu, ku myaka 3 y’amavuko, bigaragarako yishwe n’inzara aho yari yaratawe n’ababyeyi be bamwita umurozi n’umuteramwaku mu muryango wabo, yujuje imyaka 10 y’amavuko.

Sponsored Ad

Muri 2016, nibwo hasakaye ifoto yari iteye agahinda cyane, iyi foto yagaragazaga umwana ukiri muto cyane, bigaragara ko yishwe n’inzara, kubw’amahirwe uyu mwana yahuye n’umugiraneza w’umuzugu wari mubukerarugendo mugace kitwa Uyo muri Nigeria.

Anja Ringgren, umukerarugendo wari wibereye mubutembere yaje kurya isi muri Nigeria, ubwo yari munzira yaje kubona umwana muto cyane, ashungerewe n’abahisi n’abagenzi, atoragura ibyo kurya aho bamena imyanda, uyu mugore yahise azana icupa ry’amazi yari afite mumodoka, niko gutangira kuramira uyu mwana kuko byagaragarako ubuzima bwe buri mukaga.

Uyu mwana wiswe Hope n’uyu muzungu, bivugwako yari yatawe n’ababyeyi be bavugako, uyu mwana ari umurozi, kuko ngo kuva bamubyara yabateye umwaku, bahitamo kumujugunya.

Kuri ubu, Anja Ringgren, arishimirako uyu mwana yujuje imyaka 10 y’amavuko.

Hope yasubiranye ubuzima, mubutumwa uyu mugore yahaye abamukurikira yahamijeko, ubu Hope ari umwana ushimishije cyane kandi w’umunyabwenge, ngo biramushimisha iyo abona akina agapira kandi mu ishuri aratsinda neza cyane.

Uyu mugore w’umunya Denimarike watoraguye Hope, avugako ubuhanga bw’uyu mwana witwaga umurozi bukomeje kumutangaza cyane, kuko ubu ngo niwe uyoboye abandi bana mu mukino wo gusiganwa kumaguru aho yiga, ngo byaramutunguye ubwo yatorwaga nk’umwana uhagarariye abandi mu ikipe y’umupira w’amaguru aho yiga bityo ngo ibi bimuha icyizere ko uyu mwana azaba umuntu udasanzwe.

Anja Ringgren yasangije inkuru, n’amashusho agezweho ya Hope, yambaye imyambaro y’abakinnyi bajyana mukibuga,ahagarariye ikipe ye mu marushanwa y’imikino ihuza ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa