skol
fortebet

Havuzwe icyagaragaza ukuri ku bashoferi batwara banyweye ibisindisha bafatwa bakavuga ko ari’Energy’

Yanditswe: Thursday 02, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bafatirwa gutwara ibinyabiziga barengeje igipimo cy’umusemburo, bavuga ko baba batanasogongeye ku kinyobwa gisembuye ahubwo ko baba banyoye ku mutobe wongera imbaraga uzwi nka ‘energy’ cyangwa ikawa. Polisi yagaragaje igishobora guca izi mpaka.

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikunze gufata bamwe mu batwaye ibinyabiziga, yabapima igasanga barengeje igipimo cy’umusemburo uba wemewe n’uwemerewe gutwara ikinyabiziga.

Gusa bamwe mu bafatwa bakunze kumvikana biyasira bavuga ko batasomye ku kinyobwa gisembuye, ahubwo ko baba banyoye ibinyobwa birimo ‘energy’ ndetse n’indi mitobe inyuranye yatunganyirijwe mu nganda cyangwa ikawa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare, yavuze ko hari uburyo izi mpaka zacika.

Ati “Abo bantu niba hari abo mwabonye bijujuta, mwabagira inama yo kuba mwarahamagaye polisi tukaza tukareba icyo kibazo bakijujuta bagihari, niba bari banyoye iyo energy drink cyangwa iyo kawa tugahita tubapima. Byajyaga gufasha cyane kuko byari guca ikinyoma.”

CP John Bosco Kabera avuga ko abakunze kwijujuta bavuga ko bafashwe batanyoye ibisindisha, bakunze kugaragara ariko ko baba babeshya.

Ati “Abantu ntibakajye babeshya, ariko niba bumva batari bashirwa wazashaka abantu [yabwiraga umunyamakuru] washaka ugakora n’ikiganiro kuri televiziyo ndabizi ko abantu baba babakurikiye, ukazana ibyo binyobwa, iyo kawa ukayizana, ukazana iyo juice, ukazana iyo energy drink, bikaba biri aho bakabinywa, amasaha yo kuva muri studio yagera bakabapima.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko abakunze kwijujutira ibi, babivugira ku mbuga nkoranyambaga bagamije gukurura amarangamutima y’ababakurikira.

Ati “Abantu kunywa inzoga barangiza bakavuga ko banyoye Coca-Cola ngo bari bafite agacupa mu modoka ka Coca-Cola, kandi ugasanga umuntu arabivuga ari na ku manywa kandi ubwo yambaye amalinete ya fime ntashaka [ko bamubona] urumva ni nk’isoni abantu baba bafite n’isono kuvuga ibyo bintu.”

CP John Bosco Kabera yahakanye ko nta na rimwe umuntu utanyoye ikinyobwa gisindisha ngo bamupime bamusangemo umusemburo, ndetse ko Polisi iba yarakoze isuzuma ry’ibikoresho byifashishwa mu gupima abashoferi.

Yaboneyeho kugira inama abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ko bakwiye kubicikaho kuko Polisi yakajije ibikorwa byo kubatahura kandi ko ibihano biremereye.

Src:Radiotv10

Ibitekerezo

  • Nanjye ndi umushoferi ariko akenshi ababivuga baba bavanze inzoga(cyane cyane zo mu bwoko bwa Gin)na energy drink cg coca cola.cg urwaye akaba yanyweye inzoga yajya kugenda akagura coca cg energy akagenda asomaho bamufata akabereka ibyo ariyo anywa kdi agahiye yagasomye bihagije.rwose ibyo Afande avuga ni ukuri abashoferi barabeshya kdi baba Bazi ibyo bakoze.

    Nanjye ndi umushoferi ariko akenshi ababivuga baba bavanze inzoga(cyane cyane zo mu bwoko bwa Gin)na energy drink cg coca cola.cg urwaye akaba yanyweye inzoga yajya kugenda akagura coca cg energy akagenda asomaho bamufata akabereka ibyo ariyo anywa kdi agahiye yagasomye bihagije.rwose ibyo Afande avuga ni ukuri abashoferi barabeshya kdi baba Bazi ibyo bakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa