skol
fortebet

Kayonza:Umusaza w’imyaka 84 arakekwaho gusambaya umwana w’imyaka 12 wamutekeraga

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusaza w’imyaka 84 wo mu Karere ka Kayonza aracyekwaho gusambaya inshuro nyinshi umwana w’umukobwa w’imyaka 12 bivugwa ko ari uwo mu muryango we wari waraje kubana nawe ngo ajye amutekera.

Sponsored Ad

Amakuru y’iki kibazo yagiye hanze nyuma yuko uwo mwana w’umukobwa abiganirijeho bagenzi be, na bo bagatangira kubivugaho bigahita byinjirwamo n’abaturanyi b’uyu musaza.

Uyu musaza wamaze gutabwa muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023 afatiwe iwe mu Mudugudu wa Nyakabingo mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ndego.

Naho uyu mwana ukekwaho gusambanywa n’uyu musaza, we yajyanywe ku Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo akorerwe ibizamini.

Claude Bizimana uyobora Umurenge wa Ndego wagarutse ku buryo hamenyekanye amakuru yatumye uyu musaza afatwa, yavuze ko nyuma yuko uyu mwana abiganirijeho bagenzi be “abaturanyi barabimenya bahita babibwira ubuyobozi na bwo buhita bufata umwanzuro wo kumuta muri yombi.”

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu musaza, avuga ko uyu mwana w’umukobwa yari yazanywe kubana n’uyu musaza nk’uwo mu muryango we kugira ngo ajye amufasha mu turimo two mu rugo nk’ugeze mu zabukuru, nko kumutekera n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa