skol
fortebet

Kigali:Urupfu rw’umubyeyi n’abana be babiri bapfuye mu cyumweru kimwe rukomeje guteza urujijo

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, haravugwa impfu z’abantu batatu bo mu muryango umwe barimo umugabo n’abana be babiri bitabye Imana mu gihe cy’iminsi ine gusa, kandi bose bapfa urupfu rw’amayobera none byateye ihungabana umugore wo muri uyu muryango.

Sponsored Ad

Ibi byago byabaye ku muryango utuye mu Mudugudu wa Marembo I mu Kagari Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango, yabwiye Radiotv10 dukesha iyi nkuru ko umuntu wa gatatu witabye Imana muri uyu muryango, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023.

Yagize ati “Ni umwana w’umukobwa wigaga mu yisumbuye, bamusanze yapfuye, kandi muri weekend ishize hari hapfuye se w’uwo mwana ndetse n’undi mwana wabo wigaga muri kaminuza.”

Umuturanyi w’uyu muryango, avuga ko aba bantu bose uko ari batatu bapfuye impfu z’amayobera kuko umugabo n’umwana we bapfuye mu mpera z’icyumweru gishize, nta gihe bari bamaze barwaye, none n’uwitabye Imana muri iki gitondo na we basanze yashizemo umwuka kandi nta ndwara yari afite.

Gusa ngo harakekwa ko hari uri kubaroga ndetse n’abatuye muri aka gace bafite uwo bakeka, none muri iki gitondo babyutse bakamejeje ngo na we baramuhitana.

Uwatanze amakuru kandi, avuga ko umugore wo muri uyu muryango wagize ibyago witwa Ahobantegeye Immaculee, yahise agira ikibazo cy’ihungabana agasa nk’ugize uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo yahise ajyanwa mu Bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera kugira ngo afashwe.

Src:Radiotv10

Ibitekerezo

  • Yooo imana ibakiremubayo birababajepe uwo ukekwa ko ariwe mabaroze nawe nakurikiranwe abiryozwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa