skol
fortebet

Kigali:Uwataye umwana mu musarani abereye mukase yavuze impamvu itangaje yabimuteye

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ukurikiranyweho guta mu musarani umwana abereye mukase, yemera icyaha akavuga ko yashakaga kubabaza umugabo we [Se w’uwo mwana] kugira ngo amwihimureho kuko yamutaye.

Sponsored Ad

Uyu mugore uri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwamaze kwakira dosiye ikubiyemo ikirego cye buzashyikiriza Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye tariki 08 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023, mu Muduguru wa Rwintare mu Kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka.

Buvuga ko uyu mugore yakuye ku ishuri umwana abereye Mukase aramuzana ahita amuta mu cyobo cya metero 15, ashaka kumwica.

Gusa Imana yakinze akaboko uyu mwana ntiyitaba Imana, ariko abamutabaye basanze yavunaguritse, bahita bamujyana ku bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru yatanzwe n’abazi iby’uyu mugore, bavuze ko atari akibana n’umugabo we akaba se w’uwo mwana, ndetse n’uwo mwana wahohotewe yari yaragiye kubana na Nyina umubyara, atari akibana na Mukase.

Bavuze ko kuba uyu mugore atari akibana n’umugabo we, ari byo byatumye ajya gukura ku ishuri uyu mwana ashaka kumwica kugira ngo yihimure ku mugabo wamutaye.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yemera ibyo akekwaho, akanavuga ko yabitewe n’umujinja yari afitiye umugabo we wamutaye, kuko yashakaga kumubabaza.

Src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa