skol
fortebet

Lucile Randon wari ushaje kurusha abandi ku isi yitabye Imana ku myaka 118

Yanditswe: Wednesday 18, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubikira w’Umufaransa wari ushaje cyane kurusha abandi ku Isi, Lucile Randon, yitabye Imana ku imyaka 118 .

Sponsored Ad

Yafashe izina rya Sister André igihe yafataga icyemezo cyo kwiyegurira Imana mu 1944, yapfiriye mu bitotsi mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru i Toulon, mu Bufaransa.

Yavutse mu 1904 mu majyepfo y’u Bufaransa, yabayeho mu ntambara ebyiri z’Isi yose kandi ubuzima bwe bwose yabuhariye Kiliziya Gatolika.

Yigeze kubwira abanyamakuru avuga ku ibanga ryo kuramba kwe ati: "Nyagasani mwiza gusa niwe ubizi" Yavutse ubwo Tour de France yari imaze gutegurwa rimwe gusa, Sister André yabonye kandi abakuru b’ibihugu 27 b’Abafaransa nk’uko iyi nkuru dukesha CNN ivuga.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, umuvugizi w’ikigo cyita ku bageze mu za bukuru, David Tavella, nibwo yabwiye abanyamakuru amakuru y’urupfu rwe.

Tavella yagize ati: "Hariho umubabaro mwinshi ariko ... cyari icyifuzo cye cyo gusanga musaza we yakundaga. Kuri we, ni ukubohoka." Uyu mubikira ngo yari afitanye umubano wa hafi na basaza be.

Yigeze kubwira abanyamakuru ko kimwe mu bintu yibuka cyane kwari ukugaruka kwabo neza bava ku rugamba intambara irangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa