skol
fortebet

Malawi: Umunyarwanda n’umurundi batawe muri yombi bashinjwa gukora amafaranga y’amiganano

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Nyasa Times cyo muri Zambia kiravuga ko abapolisi bo muri Malawi bataye muri yombi Umunyarwanda Manuel Saidi w’imyaka 19 n’umurundi Amosi Sean w’imyaka 30, bakekwaho gukora amafaranga y’amiganano.

Sponsored Ad

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike abapolisi bataye muri yombi abantu bane bazira gutunga no gukoresha amafaranga y’amiganano ya Malawi azwi nk’Ama-Kwacha ndetse n’amadolari ya Amerika.

Ibi byabereye i Mangochi byemejwe n’umuvugizi wa polisi, Sub-Inspector Amina Tepani Daudi, avuga ko ifatwa ry’abo bombi ryakurikiye irya Pangani William w’imyaka 21, wasangenwe amafaranga y’amiganano ya Malawi 300 ,000 (hafi 318.000 frw) ku isoko rikuru rya Mangochi mu minsi micye ishize.

Daudi yavuze ko iperereza ry’abapolisi, ryasanze abanyamahanga babiri ari bo bateguye gahunda yo gucapa inoti byatumye batabwa muri yombi ku wa Gatanu nyuma yo kuregwa n’abaturage bababonye bakoresha inoti za banki z’impimbano bagura ibiryo ”.

Bombi basanganwe Ama-Kwacha 165.000 y’inoti za 5,000 hamwe n’imashini ya photocopieuse yo mu bwoko bwa Canon, impapuro zisanzwe, imakasi, n’ibindi.

Nk’uko byatangajwe na Sub-lnspector Daudi, William watawe muri yombi iminsi itatu mbere yaho, ni we wavuze ko yakoranaga na Saidi na Sean.
Ati: "Bombi bemeye ko bacapye inoti za banki z’impimbano kandi bagaragaje uko babigenje."

Yongeyeho ko bombi bazitaba urukiko nyuma gato yo gukora iperereza.
Urubanza rwa Lilongwe rurimo umupfumu n’abandi batatu kandi nk’uko bitangazwa na Polisi ya Lilongwe,babanje gufata David Nthakayawina mu kigo cy’ubucuruzi cya Mitundu nyuma yo kubitsa 50.000 by’inoti za 2,000 z’impimbano abinyujije ku mukozi wa Airtel Money.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa