skol
fortebet

Nyarugenge:Babiri bafatanywe ibiro 30 by’urumogi biri mu mufuka wa sima

Yanditswe: Monday 10, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Nyarugenge abagabo babiri bafatanywe ibiro 30 by’urumogi babihishe mu mufuka wavuyemo sima mu kwisobanura bavuga ko baruhawe n’abarukuy i Rubavu ariko ntibatangaza amazina yabo.

Sponsored Ad

Aba bagabo bafashwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano tariki 08 Ukwakira 2022, ni Jean Claude w’imyaka 38 na Bertin w’imyaka 39.

Umwe yari atwaye moto mu gihe undi yari atwaye urwo rumogi, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Cercle Sportif, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko aba bantu bafashwe nyuma yuko polisi ihawe amakuru yizewe n’abaturage.

Yavuze ko ubwo hari hamaze gutangwa amakuru y’abo bagabo bari batwaye umuzigo bikekwa ko urimo ibiyobyabwenge, hahise hatangira igikorwa cyo kubafata.

Ati “Bageze ahitwa Cercle sportif basabwe guhagarara, abapolisi basatse umuzigo bari batwaye basanga harimo urumogi bari bashyize mu mufuka wavuyemo sima batereka mu wundi mufuka rupima ibilo 30, bahita batabwa muri yombi.”

Nyuma yo gufatwa, aba bagabo bavuze ko urwo rumogi baruhawe n’abandi bantu babiri bari baturutse mu Karere ka Rubavu bahurira mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari ka Nzove ari naho barubahereya ngo barushyire umukiriya wabo mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo.

Gusa ntibavuze amazina y’abo bantu barubahaye, bakaba bahise bafatwa ndetse n’urwo rumogi bafatanywe.

Polisi y’u Rwanda yahise ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakuriranyweho mu gihe ibikorwa byo gushakisha abo bafatanyije bigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa