skol
fortebet

Nyarugenge:Umugabo ukekwaho kwica umugore we ari gushakishwa

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 36 ari gushakishwa nyuma yo gukekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umugore we yakoreye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, aho RIB isaba uwamubona wese kuyimenyesha cyangwa Polisi imweregereye.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023, RIB ivuga ko uyu Sebanani Eric uzwi ku izina rya Kazungu akekwaho iki cyaha cyakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe.

RIB ivuga ko iki cyaha cyo kwica umugore we gikekwa kuri Sebanani, cyakorewe mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Iri tangazo rya RIB rigira riti “Uwamubona yakwihutira gutanga amakuru kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa ya Polisi imwegereye.”

RIB kandi ivuga ko uwamubona ashobora no guhamagara umurongo wa telefone utishyurwa w’ 166 cyangwa uwa Polisi w’ 112.

Amakuru ava mu bazi uyu muryango avuga ko aba bombi bakoranaga mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya City Tower aho bafitemo salon itunganya inzara ndetse n’iduka ricuruza ibikoresho byifashishwa mu ma Salon atunganya inzara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa