skol
fortebet

Qatar:Umunyamakuru wagiye kureba umupira yambaye umupira wamamaza ubutinganyi yababajwe nibyo yakorewe

Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’Umunyamerika wagiye mu mukino w’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar yambaye umupira wamamaza ubutinganyi, yavuze ko yababajwe nibyo yakorewe ubwo yangirwaga kwinjira agasabwa kuwukuramo akabyanga, atabwa no muri yombi by’igihe gito.

Sponsored Ad

Umunyamakuru Grant Wahl yahuye n’izi sanganya mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere wahuzaga Leta Zunze Ubumwe za America na Wales.

Ubwo yageraga kuri stade yitiriwe Ahmad Bin Ali iri mu gace ka Al Rayyan, abashinzwe umutekano kuri stade babanje kumubuza kwinjira kubera umupira yari yambaye uriho amabara y’umukororombya yamamaza ubutinganyi.

Abo basekirite bamusabye gukuramo uwo mupira bamubwira ko ibikorwa byamamaza ubutinganyi mu Gihugu cyabo bitemewe.

Grant Wahl ufite urubuga rwe rwandika ku makuru ya siporo, yabanje kwamburwa telefone ye ngo atabona uko yandika ubutumwa kuri Twitter, avuga ibimubayeho.

Gusa yari yamaze kubugezaho kare, aho yari yifashe ifoto yambaye uwo mupira, ashyiraho ubutumwa agira ati “Aka akanya: abashinzwe umutekano banze ko ninjira muri stade mu mukino wa USA na Wales. Bambwira bati ‘ugomba guhindura uwo mupira. Ntibyemewe’.”

Nyuma yaje kwandika ubutumwa agira ati “Ubu meze neza ariko ibyo nakorewe ntibyari ngombwa. Ubu ndi mu gice cyahariwe abanyamakuru kandi ndacyambaye umupira wanjye. Nafunzwe hafi igice cy’isaha.”

Yavuze ko ukuriye abashinzwe umutekano yaje kumwegera akamwiseguraho ubundi akamureka akinjira. Nanone kandi yiseguweho n’uhagaraririye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Gusa na nyuma y’uyu mukino, uyu munyamakuru akomeje kwandika inkuru zigaruka kuri ibi yise ihohoterwa yakorewe, avuga ko abantu badakwiye kubuzwa uburenganzira bwabo.

Ubutegetsi bwa Qatar, Igihugu kitemera ibikorwa by’abakundana bahuje ibitsina, bwari bwabanje kumenyesha abazitabira Igikombe cy’Isi ko ibi bikorwa bitemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa