skol
fortebet

Senegal: Urukiko rwateye utwatsi runatesha agaciro icyemezo cya Perezida Macky sall cyo kwigizayo amatora

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Sénégal, rwanzuye ko ibikorwa byo kwigiza inyuma amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuwa 25 Gashyantare binyuranyije n’amategeko, runatesha agaciro iteka rya Perezida Macky Sall riyimurira mu Ukuboza 2024.

Sponsored Ad

Umwanzuro w’uru rukiko wasinyweho n’abacamanza barindwi, ugaragaza ko batesheje agaciro iri teka, ko igikorwa cyakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko tariki 5 Gashyantare 2024 cyo kwimurira amatora tariki 15 Ukuboza 2024 kinyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Aba bacamanza bavuga ko bisunze imwe mu ngingo z’amategeko ivuga ko nta muntu ufite ububasha bwo guhindura umubare wa manda y’Umukuru w’Igihugu cyangwa ngo yongere igihe igomba kumara.

Byari biteganyijwe ko amatora aba kuwa 25 Gashyantare, Macky Sall agatanga ubutegetsi ku wayatsinze muri Mata 2024.

Aminata Touré, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri Sénégal, ariko kandidatire ye ikaba yaratewe utwatsi yabwiye RFI ko iki cyemezo cy’urukiko kigaruriye isura nziza igihugu cyabo.

Ati “Ni icyemezo kigarura isura nziza ya demokarasi muri Sénégal, cyakiriwe neza n’abanya- Sénégal bose n’inshuti zabo, kigarura Sénégal mu nzira yahozemo kandi idateze kuvamo.”

Inteko Ishinga Amategeko yashyigikiye icyemezo cya Perezida Macky Sall cyo gusubika amatora no kuyimurira tariki 15 Ukuboza 2024 nyuma y’uko abashinzwe umutekano binjiye mu ngoro ikoreramo Inteko bakuramo abo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi batari babishyigikiye.

Iri subikwa ry’amatora ryakuruye imyigaragambyo yaguyemo abantu batatu abandi benshi batabwa muri yombi, ariko abenshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafunguwe kuri uyu Kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa