skol
fortebet

Umugore arakekwaho kwica umugabo we ajya kumuta mu ivatiri I Kagugu

Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2019

Sponsored Ad

RIB yataye muri yombi abakekwaho kwica wa mugabo umurambo we wasanzwe mu modoka mu mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri barimo n’umugore we.

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwatangaje ko uriya mugabo wasanzwe mu ivatiri yishwe yitwa Callixte Ndahimana akaba akomoka mu karere ka Kamonyi.

RIB yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mugabo yaba yarishwe kubera amakimbirane yari afitanye n’uwo bashakanye ariyo mpamvu iperereza rikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Daniel Mugabo yatangarije ikinyamakuru Umuseke ko uwo basanze mu modoka ari umugabo, avuga ko abaturage bamuhuruje mu gitondo bamubwira ko babonye umurambo mu modoka ariko batazi uwo ari we.

Ibitekerezo

  • ariko mana! abagore bikigihe bazamara abagabo! kubera inda nini zabo! bashaka kurya ibyo bataruhiye! tekereza pe!

    Mukosore ntago ari umudugudu wa Rubingo ni Rukingu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa