skol
fortebet

Abanyafurika bahuye n’akaga gakomeye muri Ukraine

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu banyafurika bakomeje guhunga intambara muri Ukraine kuva aho Uburusiya butangiye kugaba ibitero kuri icyo gihugu, bakomeje kwinubira uburyo bari kubuzwa kwambuka ngo bajye mu bindi bihugu bihana imbibi na Ukraine, ibintu umuryango wa AU ubona nk’ivanguramoko.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Gashyantare 2022, Umuryango w’ubumwe bw’Afrika yunze umbumwe (AU) wamaganye ibibazo by’ivangura rishingiye ku moko riri gukorerwa Abanyafurika bagerageza guhunga ibibazo by’intambara muri Ukraine, nyuma y’aho Uburusiya butangiye kugaba ibitero bikomeye kuri iki gihugu.

Perezida wa Senegali, Macky Sall, Perezida w’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, hamwe na Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki Mahamat, bavuze ko bababajwe cyane n’uburyo bamwe mu baturage ba Afurika muri Ukraine bashubijwe inyuma ku Mipaka y’icyo gihugu.

Kuri uyu wa mbere, aba bayobozi bombi bagize bati: "Raporo zivuga ko Abanyafurika batoranyijwe kugira ngo batavurwa, ibyo byaba ari ivangura rishingiye ku moko ndetse no kurenga ku mategeko mpuzamahanga."

Ati: “Ni muri urwo rwego, Abayobozi basabye ibihugu byose kubahiriza amategeko mpuzamahanga kandi bakagaragaza impuhwe ndetse bagashyigikira abantu bose bahunga intambara batitaye ku moko yabo.

Kuva Uburusiya bwatangira gutera muri Ukraine mu cyumweru gishize, ibyo Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko ari “ibikorwa by’ingabo bidasanzwe”, abanyamahanga benshi baba muri Ukraine, harimo n’Abanyafurika, bakomeje kuva mu gihugu, mu rwego rwo guhunga iyo ntambara.

Ariko nanone amakuru akavuga ko, ku wa gatanu ushize taliki ya 25 Gashyantare, ibihugu bituranye na Ukraine birimo Polonye byasabye viza abanyamahanga, ndetse bamwe bakabuzwa kwambuka imipaka.

Ibi byatumye ibihugu byinshi bya Afurika nka Kenya, Ethiopia, Uganda, Ghana n’u Rwanda bitangaza ko biri mu biganiro n’ibihugu bitandukanye bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi guha ibyemezo by’agateganyo abenegihugu babyo kugira ngo babashe guhunga intambara.

Bamwe mu banyafurika bari guhunga intambara muri Ukraine bashubijweyo ku mipaka bangirwa kwambuka

Kuri uyu mbere wa mbere, iki kibazo cyagarutseho mu nama yabereye muri Ukraine, aho akanama gashinzwe umutekano ku isi, hamwe n’Abanyafurika bagize ako kanama, bamaganye ibikorwa byo gufata nabi abanyafurika cyane cyane abanyeshuli bari muri Ukraine bakomeje kugerageza guhunga intambara iri kubera muri icyo gihugu.

Mbere yaho gato kandi mu nama y’Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye, uhagarariye Kenya muri LONU, Martin Kimani, yavuze ko ibihugu bya Afurika bitazahagarika kwamagana ibibazo by’ivanguramoko ku baturage ba Afurika.

Ati: "Twamaganye tubikuye ku mutima ivanguramoko nk’iryo rikorerwa Abanyafurika ndetse n’abaturage bakomoka muri Afurika. tugomba kurwanya igitekerezo icyo ari cyo cyose kigaragaza ko kwerekana iki kibazo bidakwiye kuko umutekano n’icyubahiro by’abaturage ba Afurika bitazigera bitubera ibya kabiri.

Ku wa gatanu ushize, abategetsi ba Polonye basohoye itangazo ryemerera abanyamahanga bahunga Ukraine gutura ku butaka bwayo iminsi igera kuri 15 nta visa cyangwa icyangombwa cyerekano ko nta bwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bafite.

Gusa kuri uyu wa mbere, abategetsi ba Ukraine bashinjwaga kuvangura Abanyafurika no kubabuza kugenda.

AU yari imaze iminsi yamaganye ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine maze isaba ko impande zombi zahagarika imirwano maze zikagirana biganiro.

Kuri uyu wa mbere, bamwe mu banyeshuri bo muri Kenya babwiye The EastAfrican dukesha iyi nkuru ko batemerewe kwambuka muri Polonye, ​​nubwo bamwe muri bagenzi babo b’Abanyaburayi bari bemerewe kuva muri Ukraine.

AU yamaganye ibi bikorwa isaba inzego bireba kubikemura mu maguru mashya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa