skol
fortebet

Amahuriro y’Abanyamurenge yahagurukiye kwamagana ifungwa rya Dr Lazare

Yanditswe: Monday 03, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amahuriro atandukanye y’Abanyamulenge na benshi muri bo ku giti cyabo barimo kwamagana ifungwa rya Dr Lazare Sebitereko, umwe mu bantu bazwi muri sosiyete y’Abanyamulenge muri DR Congo, bavugwa ko afunzwe ‘binyuranyije n’amategeko’ n’inzego z’ubutasi za leta.
Umwe mu bo mu muryango we utifuje gutangazwa yatangarije BBC Ducyesha iyi nkuru ko Sebitereko yafatiwe i Uvira kuwa kane w’icyumweru gishize akajya gufungirwa i Bukavu, nyuma akajyanwa i Kinshasa afunzwe n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare. (...)

Sponsored Ad

Amahuriro atandukanye y’Abanyamulenge na benshi muri bo ku giti cyabo barimo kwamagana ifungwa rya Dr Lazare Sebitereko, umwe mu bantu bazwi muri sosiyete y’Abanyamulenge muri DR Congo, bavugwa ko afunzwe ‘binyuranyije n’amategeko’ n’inzego z’ubutasi za leta.

Umwe mu bo mu muryango we utifuje gutangazwa yatangarije BBC Ducyesha iyi nkuru ko Sebitereko yafatiwe i Uvira kuwa kane w’icyumweru gishize akajya gufungirwa i Bukavu, nyuma akajyanwa i Kinshasa afunzwe n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare.

Uyu avuga ko kuva yafungwa nta muntu wo mu muryango we urahabwa amakuru y’uko amerewe, aho afungiye, n’ibyaha aregwa.

Kugeza ubu ntibizwi neza ibyaha Sebitereko aregwa. ndetse igisirikare cya DR Congo ntacyo kirabivugaho.

Dr Sebitereko atuye iwabo muri Kivu y’Epfo hafi y’ibikorwa bye i Minembwe, afatwa n’Abanyamulenge nk’umwe mu bantu bize cyane, kandi bafite ibikorwa bifasha benshi iwabo.

Ivomo:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa