skol
fortebet

AGASHYA! Umwana w’imyaka 12 yashakanye n’umusaza w’imyaka 77-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikintu gitangaje cyabaye kigatangaza benshi ni inkuru y’umusaza w’imyaka 77 y’amavuko, wakundanye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko.

Sponsored Ad

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Newsmen, umugabo w’imyaka 77 utigeze uvugwa amazina yashakanye n’umukobwa wo mu gihugu cya Somalia w’imyaka 12 y’amavuko. Muri ubu bukwe bwabereye muri Somalia bwatangaje benshi bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo bombi, aho bamwe bemeza ko yakamubereye ‘Sogokuru’ aho kumubera ‘umugabo’.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubwo uyu mwari yari arimo kuvuka, uyu mugabo yari ahari afasha umuryango we ndetse aza no kuwufasha kubona akazi. Ubwo yari amaze kugira imyaka 12, uyu musaza yananiwe kwihangana, ahitamo gushyingirwa nawe.

N’ubwo iyi nkuru yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakomeje kwibaza niba bikwiriye ko umugabo w’umusaza cyangwa umugore ugeze mu zabukuru baba bakwiriye gushyingirwa n’abana bato.

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru irababaje cyane ndetse ikwiye gutera isoni.
    Abana b’ababakobwa baraharenganira bikabije ni ukubica urubozo,inzego zose muri icyo gihugu ndetse n’abenegihugu bakwiye guhaguruka bagafatanya urugamba rwo kurwanya uwo muco mubi,umusaza aho kurera abuzukuru arabarya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa