skol
fortebet

Australia: Abantu 10 baguye mu mpanuka ya Bus bavuye mu bukwe

Yanditswe: Monday 12, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku cyumweru habaye impanuka ikomeye hafi y’umujyi wa Greta, mu bilometero 180 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Sydney, nk’uko Polisi yaho yabitangaje, aho abantu 10 bahise bahasiga ubuzima abandi 25 barakomereka.

Sponsored Ad

Iyo bisi yari itwaye abantu 35 irenga umuhanda irahirima igwisha uruhande, nyuma yo kugonga rond-point, ika yari ivuye mu gace kitwa ‘Hunter Region’, kazwiho kugira imizabibu nyinshi n’ahantu henshi hakira ubukwe.

Polisi yavuze ko umushoferi wari utwaye iyo bisi, ari umugabo w’imyaka 58 y’amavuko, akaba yahise ajyanwa ku bitaro gupimwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, ndetse akaba yahise atabwa muri yombi. Ntiyemerewe no gukurikiranwa ari hanze (bail), ahubwo biteganyijwe ko azitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2023.

Inkuru dukesha ‘Reuters’, ivuga ko Minisitiri w’Intebe wa Australia , Anthony Albanese, yatanze ubutumwa bw’akababaro bwo kwifatanya n’imiryango y’abapfushije ababo, ndetse n’abakomeretse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’intebe Albanese yagize ati "Twese tuzi ibyishimo byo kujya mu bukwe, ni bimwe mu bihe bishimisha umuntu. Umunsi w’ibyishimo nk’uwo wabereye ahantu heza, gusozwa n’ibyago birimo kubura ubuzima no kugira abakomeretse birababaje cyane, kandi ntibyagombye kubaho”.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Komiseri Karen Webb, yavuze ko impamvu yateye iyo mpanuka itaramenyekana.

Komiseri Karen Webb yagize ati “Iyo bisi bayeguye barayihagarika bitwararika, n’ubwo hari harimo abagenzi bapfuye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa