skol
fortebet

Burundi: Itegeko rya Perezida Ndayishimiye ryo guhindura inoti ryatangiye kubahirizwa

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yuko Perezida w’u Burundi Evariste NDAYISHIMIYE atangaje ko hari abayobozi bakuru basahuye umutungo wa Leta, ndetse akababwira ko bashobora guhomba za miliyari babitse mu ngo zabo, Bank nkuru yafashe umwanzuro wo gusimbuza inoti zose zi 1000, 5000, ndetse nizi 10,000 ndetse bigakorwa mu minsi itarenze 10 gusa.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko gusimbuza izi noti ari nk’umutego ndetse no guhombya abigwijeho umutungo wa Leta bibitseho akayabo mu ngo zabo.

Amakuru avuga ko iki gihe cy’iminsi Icumi Abarundi bahawe kizarangira Tariki 17 Kamena 2023.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ivuga ko kuva iri tangazo rya Banki Nkuru y’u Burundi ryatangwa, abaturage ibihumbi bihutiye kujya kuguranisha aya mafaranga ku bwinshi ariko bahuye n’imbogamizi kuko umuturage usanzwe atemerewe kubikuza amafaranga y’u Burundi arenga ibihumbi 300,ahwanye n’Amadorali ya Amerika 100 ku munsi.

Ikindi ku bijyanye no kuguranisha izi noti ku muntu ushaka inshya , ntashobora kurenza izifite agaciro k’Amadolari ya Amerika 3.600, mu gihe ikigo cyo kitemerewe kurenza 100.000$.

Perezida w’Umuryango utegemiye kuri Leta Uharanira Imiyoborere myiza (Parcem),Faustin Ndikumana yavuze ko amaze kujya kuri Banki incuro irenze imwe ariko ntiyemererwe kubikuza amafaranga .

Ati: “Imbere mu gihugu, nagiye kuri Banki banki ,kuva ku wa Gatandatu bambwira ko ntashobora kubikuza . N’uyu munsi nagiyeyo bambwira gutegereza’’.

Undi muturage we yavuze ko benshi bazisanga amafaranga yabo yabaye nk’umwanda nubwo baba barayabonye mu nzira zemewe mu gihe iyi minsi 10 yaba irangiye batarabasha kuyaguranisha.

Faustin Ndikumana akomeza avuga kubera iyo mpamvu, abaturage batangiye kugorwa no kubona bimwe mu bicuruzwa kuko hari abacuruzi bavuze ko bagiye kuba bahagaritse akazi bakazasubukura imirimo yabo ari uko ibintu byasubiye ku murongo.

Ati“Hariho ubwoba. Abantu ntibazi uko ibintu bizagenda, ntibazi uko bakemura ikibazo. Abacuruzi bamwe bagomba gufata ingamba zidasanzwe’’.

Ndikumana avuga ko abayobozi basabwa kwitondera uyu mwanzuro, bitabaye ibyo iki cyemezo bivugwa ko kigamije gukoma mu nkokora ruswa , gishobora gushyira mu kaga ubukungu bw’igihugu.

Mu gitondo ku wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, inzego z’umutekano zasatse urugo rwa
Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe yavuzwe mu mugambi yo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Nayishimiye ubu akaba afunzwe ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no guhungabanya umutungo w’igihugu.
Gen.Bunyoni afunzwe azira ibyaha birimo kwangiza umutungo w’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa