skol
fortebet

Bwa mbere Ukraine yagabye igitero cya ’drones’ i Moscow

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Burusiya bwashinje Ukraine kuba inyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe mu murwa mukuru Moscow, zirahanurwa ariko zangiza inzu ebyiri zidatuwemo.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko drones ebyiri zarashwe, ariko ntawe zahitanye.
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byatangaje ko drone imwe yaguye hafi ya minisiteri y’ingabo.
Nta kintu ubuyobozi bwa Ukwaine buratangaza ku byavuzwe, ariko ni gake cyane bashobora kwemera uruhare mu gitero cyagabwe mu Burusiya.
Meya (...)

Meya wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko ibyo bitero bya drone byafashe "inzu ebyiri zidatuyemo abantu" mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, zangirika byoroheje.

Icyakora, hari amakuru ko bimwe mu bice by’izo drones byageze mu ntera ya kilometero 2, uvuye kuri minisiteri y’Ingabo.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje iti "Umugambi w’ubutegetsi bwa Kyiv wo gukora igitero cy’iterabwoba mu mujyi wa Moscow cyahagaritswe."

Moscow imaze iminsi ishinja Ukraine kuyigabaho ibitero bitandukanye bya drones, kuva mu mezi ashize.

Mu ntangiro z’uku kwezi nabwo, u Burusiya bwashinje Ukraine kugaba ibitero i Moscow, bituma ingendo z’’indege ku kivuga cy’indege cya Vnukovo zihindurirwa icyerekezo.

Ni ibitero byavuzwe mu gihe u Burusiya bukomeje kiurasa muri Ukraine guhera muri Gashyantare 2022, ndetse kuri uyu wa Mbere bwarashe misile ku cyambu cya Odesa. Ni igitero Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko batakireka gutyo, ahubwo bazihorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa