skol
fortebet

Col Simba Aloys wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yapfuye

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo hashize tariki 4 Nyakanga 2023 , nibwo Col Simba Aloys wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yitabye Imana aguye Bénin.
Bivugwa ko Simba w’imyaka 85 yaguye muri Bénin aho yabaga nyuma yo kurekurwa mbere y’igihe n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT.
Simba yahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda. Ni umwe mu bafashije Juvénal Habyarimana kujya ku butegetsi mu 1973. Jenoside yabaye ari umujyanama mu by’umutekano muri Perefegitura ya (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo hashize tariki 4 Nyakanga 2023 , nibwo Col Simba Aloys wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yitabye Imana aguye Bénin.

Bivugwa ko Simba w’imyaka 85 yaguye muri Bénin aho yabaga nyuma yo kurekurwa mbere y’igihe n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT.

Simba yahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda. Ni umwe mu bafashije Juvénal Habyarimana kujya ku butegetsi mu 1973. Jenoside yabaye ari umujyanama mu by’umutekano muri Perefegitura ya Gikongoro na Butare, ari naho ibyaha bya Jenoside yahamijwe yabikoreye.

Yafatiwe muri Sénégal mu 2001 yoherezwa i Arusha muri Tanzania. Col. Simba yakatiwe imyaka 25 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rumaze kumuhamya ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’Interahamwe zishe Abatutsi mu zahoze ari Perefegitura ya Butare na Gikongoro n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Yarekuwe mu 2019 bigizwemo uruhare n’uwari Perezida wa IRMCT, Théodor Meron, washinjwaga na Guverinoma y’u Rwanda kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside batarangije ibihano.

Ubwo Simba yarekurwaga, u Rwanda rwagaragaje ko rutabyishimiye dore ko rutabanje kubimenyeshwa mbere y’uko uwo mwanzuro ufatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa