skol
fortebet

DRC: Umusenateri w’umugore yashinjije u Rwanda ubugambanyi

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umu senateri wo muri Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,yanenze yivuye inyuma diplomasi y’igihugu cye, anashinja Leta Y’ u Rwanda gukoresha amayeri mu gushaka kubuza SADC kohereza ingabo zabo muri DRC.
Uyu mu Senateri Muyumba Francine Nkanga yatangiye anenga imyitwarire y’igihugu abereye umusenateri, avuga ko Dipolomasi yabo ikiri hasi cyane,kuburyo ibihugu by’abaturanyi byabatambutseho kuburyo bakoresha amayeri adasanzwe kugirango inyungu zabo zigerweho.
Senateri Mubyumba (...)

Sponsored Ad

Umu senateri wo muri Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,yanenze yivuye inyuma diplomasi y’igihugu cye, anashinja Leta Y’ u Rwanda gukoresha amayeri mu gushaka kubuza SADC kohereza ingabo zabo muri DRC.

Uyu mu Senateri Muyumba Francine Nkanga yatangiye anenga imyitwarire y’igihugu abereye umusenateri, avuga ko Dipolomasi yabo ikiri hasi cyane,kuburyo ibihugu by’abaturanyi byabatambutseho kuburyo bakoresha amayeri adasanzwe kugirango inyungu zabo zigerweho.

Senateri Mubyumba Francine, yavuze ibi akoresheje Urubuga rwe rwa Twitter, kuruyu wa Gatatu. Aho yagize ati “Leta y’u Rwanda, ikomeje gukoresha amayeri mu kunoza umubano wabo n’ibihugu biri mu muryango wa SADC kugira ngo bakumire kohereza ingabo z’uyu muryango mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Gukoresha dipolomasi bo barabikomeje munsi y’intege nke za DRC.”

Yakomeje agira ati “Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igihugu cy’ikinyamuryango wa SADC, igomba kumvisha ibindi bihugu bigize uyu muryango ko ari ingamba zo guca intege gahunda ya SADC ku bijyanye no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ataribyo”.

Yakomeje ashinja igihugu cye kugendera mu kigare, mu byemezo bifatwa mu gihe biba byateguwe n’ibihugu byo mu karere bigamije inyungu zabyo, naho igihugu cye kikabyinjiramo buhumyi, nta kureba kure ngo bamenye icyo bizabamarira muri rusange.

Ati “Ubushobozi buke bwa diplomasi ya DRC buragenda burushaho gushyira igihugu mu kaga ko kubura umutekano no kugicamo ibice. U Rwanda rwongereye ingamba z’ubufatanye, harimo no mu bya gisirikare n’ibihugu byinshi bya SADC hagamijwe kubona ko ibihugu by’uyu muryango byava mu byemezo byafashwe bishyigikira Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Yongeyeho ko “SADC igomba kumva ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari igihugu kigize uyu muryango kandi ifite inshingano zo kuba inyuma ya RDC. Ibinyuranye n’ibyo bizaba bigize kurenga ku buryo bukomeye cyangwa ku nyandiko zigenga uyu muryango.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite inyungu kukuba SADC itajya muri DRC, kuko yaba ije kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23 kandi uyu mutwe uterwa inkunga narwo.

Kurundi ruhande ariko DRC yirengagiza ko kuza kwa SADC ariyo nyungu ya mbere mu guhashya izo nyeshyamba za M23, dore ko no muri 2012 SADC ariyo yabafashije guhangana n’uyu mutwe.

Si ubwambere uyu mugore yibasira u Rwanda, kuko ubwo hategurwaga inama y’ihuriro ry’inteko zishinga Amategeko (IPU) yabereye mu mujyi wa Kigali kuwa 10 -11 Ukwakira 2022, aho yavuze ko we n’abagenzi be batazakandagiza ikirenge cyabo mu muri iyo nama kubera imyitwarire y’u Rwanda.

Francine Muyumba ni umugore w’umunyapolitiki uvuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yavukiye i Bukavu muri kivu y’amajyepfo muri Gashyantare 1987.

Yinjiye muri politike anyuze mu ishyaka rya Joseph Kabila PPRD mu mwaka 2014, icyo gihe yari Senateri uhagarariye Hout -Katanga kandi akaba yari anahagarariye ihuriro ry’urubyiruko riharanira ubusugire bw’umuco nyafurika akaza kugeza muri 2019.

Mu gusoza ubutumwa bwe yagize ati ” DRC igomba guhagarika gutaka kubera leta y’ u Rwanda, ikajya ku kazi kugira ngo irinde Congo “.

Senateri Muyumba yatangaje ibi mu gihe Perezida wa Zambia (Kimwe mu bihugu bigize SADC) yatangiye kuri uyu wa Kabiri uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, no mu gihe u Rwanda kuri ubu rufitanye umubano mwiza n’igihugu cya Mozambique nacyo kibarizwa muri uyu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa