skol
fortebet

Abakinnyi ba Dynamo BBC baririye Perezida Ndayishimiye biba iby’ubusa

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Dynamo BBC iheruka gukurwa mu mikino ya BAL 2024, batakambiye Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, bamusaba kubemerera kwambara imyambaro yemewe bagakomeza irushanwa ariko biba iby’ubusa.

Sponsored Ad

Iyi kipe yanze kwambara imyambaro iriho ijambo Visit Rwanda ariyo isanzwe ari umuterankunga mukuru w’iri rushanwa kubera umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

U Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe u Rwanda rubihakana rukagaragaza ko ari urwitwazo ku bibazo bufite.

Bamwe mu bakinnyi ba Dynamo BBC batangaje ko batanze kwambara Visit Rwanda ahubwo ko ari Guverinoma y’u Burundi yababujije.

Mbere gato yo gukurwa mu irushanwa, abakinnyi b’iyi kipe bafashe amashusho batakambira Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye bamugaragariza ingaruka z’ibyemezo ari gufata ariko ntibyagira icyo bihindura.

Muri ubu butumwa, aba bakinnyi batangira bashimira Perezida Ndayishimiye utarahwemye kubashyigikira kuva batangira iyi mikino, cyane ko ubwo batsindaga Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 86-73 mu mukino wa mbere, yabageneye ubutumwa bwo kubashimira no kubatera imbaraga.

Bakomeje bagaragaza impungege bafite z’ibihano byazafatirwa Ishyirahamwe rya Basketball i Burundi.

Ati “Kugeza ubu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi ryamaze gushinga imizi. Twifuza kudasigara inyuma muri wa mugambi w’iterambere kugira ngo mu 2040 tuzabe turi ikipe ya mbere muri Afurika.”

Yakomeje ati “Turashaka kubasaba tubikuye ku mutima ko mwadufasha kugira ngo iyi mikino ya BAL tuyikomeze tunayitsinde maze ibendera ry’u Burundi rizamurwe mu mahanga kugira ngo tunasimbuke ibihano bigiye gufatirwa ikipe hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Burundi.”

Icyakora uku gutakamba ntacyo kwatanze kuko iyi kipe yatewe mpaga ya kabiri kandi amategeko y’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA) avuga ko ikipe itewe mpaga ebyiri mu irushanwa rimwe ihita irikurwamo.

Bimwe mu bihano bigomba guhabwa Ishyirahamwe rya Basketball i Burundi ni uguhagarikwa imyaka itanu rititabira Imikino Mpuzamahanga ndetse no kwishyura amande y’ibihumbi 500$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa