skol
fortebet

G7 yashyizeho uburyo bushya bwo gufasha Ukraine mu ntambara

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu bihuriye mu Itsinda ry’Ibikize ku Isi rya G7 byasinye amasezerano y’igihe kirekire agamije gushyigikira Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, ashingiye ahanini ku gutanga intwaro n’imyitozo ya gisirikare.
Aya masezerano biteganyijwe ko yemezwa burundu kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023, mu nama y’ibihugu bihuriye mu Muryango wo gutabarana wa OTAN iri kubera muri Lithuania.
Ubufasha G7 izagenera Ukraine bukubiyemo intwaro, imyitozo ya gisirikare no guhana amakuru yerekeye ubutasi. (...)

Sponsored Ad

Ibihugu bihuriye mu Itsinda ry’Ibikize ku Isi rya G7 byasinye amasezerano y’igihe kirekire agamije gushyigikira Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya, ashingiye ahanini ku gutanga intwaro n’imyitozo ya gisirikare.

Aya masezerano biteganyijwe ko yemezwa burundu kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023, mu nama y’ibihugu bihuriye mu Muryango wo gutabarana wa OTAN iri kubera muri Lithuania.

Ubufasha G7 izagenera Ukraine bukubiyemo intwaro, imyitozo ya gisirikare no guhana amakuru yerekeye ubutasi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko aya masezerano azereka Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ko hari ikiri gukorwa.

Ayama masezerano yashyizweho umukono nyuma y’uko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yikomye OTAN, avuga ko yanze gutanga umurongo ufatika watuma igihugu cye cyinjira muri uyu muryango.

Sunak yavuze ko ibihugu bishyigikiye Ukraine biri kongera inkunga byari bisanzwe bitanga mu rwego rwo gucungira Ukraine umutekano mu buryo burambye.

Ati ”Ntitwifuza gukomeza kubona ibyabaye muri Ukraine byongera kubayo, kandi aya masezerano arahamya ubushake dufite mu gutuma Ukraine idakomeza kurengana bivuye ku bushotoranyi bw’u Burusiya.”

BBC yanditse ko u Bwongereza bwagize uruhare rukomeye mu kumvisha ibihugu bigize G7 ko bigomba gushyira mu bikorwa aya masezerano.

Ibihugu bigize OTAN byanze ko Ukraine ihita yinjira muri uyu muryango, byirinda ko byose byahita byinjira mu ntambara yeruye n’u Burusiya, kuko iyo igihugu kiri mu muryango gitewe, byose bigomba guhita bitabara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa