skol
fortebet

G7 yihuje n’abarwanya M23 aho gushaka umuti wo kugarura amahoro Muri DRC

Yanditswe: Wednesday 24, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu nama y’abagize ihuriro ry’ubukungu ku isi G7 batangaje ko bamaganye inyeshyamba za M23, nyuma yo kugezwaho ko izi nyeshyamba zitigeze zisubira inyuma, nk’uko byari byasabwe mu myanzuro ya Luanda, birengagiza ko M23 yakoze ibyo yasabwaga nyamara Leta ikica amatwi.
Uhagarariye DRC muri iyi nama yatangaje ko ubukungu bwayo bugenda buyogozwa n’izi nyeshyamba,ndetse yemeza ko izi nyeshyamba zitigeze zisubira inyuma ngo zive mu bice zari zarafashe mu burasirazuba bwa Congo nk’uko byari byemejwe (...)

Sponsored Ad

Mu nama y’abagize ihuriro ry’ubukungu ku isi G7 batangaje ko bamaganye inyeshyamba za M23, nyuma yo kugezwaho ko izi nyeshyamba zitigeze zisubira inyuma, nk’uko byari byasabwe mu myanzuro ya Luanda, birengagiza ko M23 yakoze ibyo yasabwaga nyamara Leta ikica amatwi.


Uhagarariye DRC muri iyi nama yatangaje ko ubukungu bwayo bugenda buyogozwa n’izi nyeshyamba,ndetse yemeza ko izi nyeshyamba zitigeze zisubira inyuma ngo zive mu bice zari zarafashe mu burasirazuba bwa Congo nk’uko byari byemejwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere.

Iyi nama ihuza ibihugu bikize ku isi G7, aribyo Ubudage, Kanada, Amerika,Ubufaransa,Ubutariyani, Ubuyapani hamwe n’Ubwongereza. Iyi nama kandi yatumiwemo abandi batandukanye harimo n’abo muri Afurika.

Muri iyi nama ngaruka mwaka yabereye i Hiroshima, bongeye gusaba umutwe w’inyeshyamba wa M23 kubahiriza ibyo usabwa ugahagarika imirwano, mugihe uyu mutwe nawo wagaragaje ko ibyo wasabwaga nyamara Leta ya Congo yo ntiyigeze ihwema gutangaza ko itazigera iganira n’umutwe w’inyeshyamba yo yita uw’iterabwoba.

M23 yakunze gushinja Leta y’igihugu cyabo kwanga gukemura ibibazo ku neza kuko iyi Leta yo igenda igasinya ariko gushyira mu bikorwa ntibikozwe.

Uyu mutwe kandi wakunze kugaragaza ko basezeranye guhagarika imirwano, ingabo za Leta zigaca inyuma zikabamishaho urufaya rw’amasasu.

Imiryango mpuza mahanga hamwe n’ibihugu bitandukanye nabyo byakunze gushinjwa n’uyu mutwe kurebesha ijisho rimwe ku kibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe bagombaga kuba aba mbere mubafasha iki gihugu kugarukamo amahoro.

Uyu muryango w’ubukungu ku isi nawo rero hari abatangiye kuvuga ko winjiye mubarebesha ijisho rimwe kuko barebye uruhande rumwe mugihe ugomba gukemura iki kibazo agomba kumva impande zombi icyarimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa