skol
fortebet

Google na Microsoft byiyogereye kubamaganira itegeko rihana abatiganyi muri Uganda

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro rya Sosiyete Mpuzamahanga zitandukanye zirimo Google na Microsoft ryamaganye itegeko ryashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda rihana abaryamana n’abo bahuje igitsina, rivuga ko rishobora kuba intandaro yo gusubira inyuma k’ubukungu bw’iki gihugu

Sponsored Ad

Izi sosiyete zivuga ko iri tegeko rihana abaryamana n’abo bahuje igitsina rya Uganda rishyizwe mu bikorwa rishobora kuzatuma umuvuduko w’ishoramari muri iki gihugu ugabanuka ndetse rikanakumira ba mukurerarugendo.

Zivuga ko iri tegeko rizahungabanya ubushobozi bwa sosiyete mu kubona abakozi batandukanye kandi bafite impano.

Umwe mu bayobozi waganiriye na VOA Africa, Yvonne Muthoni, yavuze ko iri tegeko rizahungabanya umutekano w’abakozi ndetse rikabangamira uburenganzira bw’abakozi bakorera ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Barica itegeko rya Uganda cyangwa bahangane n’amabwiriza agenga sosiyete mpuzamahanga n’amategeko agenga uburenganzira bwa muntu mu bihugu birimo ibyicaro bikuru by’ayamasosiyete.”

Sosiyete mpuzamahanga zikorera muri Uganda zirimo Google, MasterCard, Unilever, Standard Chartered, PwC n’izindi.

Mu minsi ishize ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’Umuryango w’Abibumbye byagaragaje ko iri tegeko rihana abaryamana n’abo bahuje igitsina rishobora gutuma hafatwa ibyemezo bikakaye ku bukungu bwa Uganda.

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko ry’igihano ku baryamana n’abo bahuje igitsina aho umuntu wiyemerera ko ari umwe muri bo ahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10. Uwafashwe ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina na mugenzi we bahuje igitsina ahanishwa igifungo cya burundu.

Iri tegeko ritegerejwe gushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni nyuma yo kuryigaho byibuze iminsi 60 cyangwa rigasubizwa Inteko kugira ngo rivugururwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa