skol
fortebet

Hamenyekanye igihugu cya Afurika cyorohera abanyamahanga guturamo[URUTONDE]

Yanditswe: Monday 10, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Kenya cyaje ku rutonde rw’ibihugu icumi ku isi, aho abanyamahanga boroherwa no gutura kubera uburyo bwashyizweho buborohereza kubona serivisi bifuza.
Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cya CNBC nyuma y’ibazwa ry’abanyamahanga basaga 12000 bakorera mu bihugu bitari iwabo hirya no hino ku Isi.
Mu byagendeweho babazwa harimo koroherwa no serivisi za leta n’izindi hifashishijwe ikoranabuhanga, kubona aho gutura byoroshye, kubona visa, gufungura konti ya banki, koroherwa n’ururimi (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Kenya cyaje ku rutonde rw’ibihugu icumi ku isi, aho abanyamahanga boroherwa no gutura kubera uburyo bwashyizweho buborohereza kubona serivisi bifuza.

Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cya CNBC nyuma y’ibazwa ry’abanyamahanga basaga 12000 bakorera mu bihugu bitari iwabo hirya no hino ku Isi.

Mu byagendeweho babazwa harimo koroherwa no serivisi za leta n’izindi hifashishijwe ikoranabuhanga, kubona aho gutura byoroshye, kubona visa, gufungura konti ya banki, koroherwa n’ururimi ruvugwa muri icyo gihugu n’ibindi.
Ibihugu byaje imbere ni Bahrain, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Singapore, Estonia na Oman.

Bikurikirwa n’ibihugu nka Indonesia Arabie Saoudite, Qatar, Kenya na Canada.
Kimwe mu byahurijweho kuri ibi bihugu, ni uko serivisi nyinshi ziboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga no kuba bikoresha Icyongereza nk’ururimi mpuzamahanga ku buryo byoroshye kuhisanga.

Mu bihugu 52 byashyizwe ku rutonde, u Budage, u Buyapani n’u Bushinwa biri mu bya nyuma, kubera imbogamizi abanyamahanga bahura nazo zirimo n’ururimi.

Nguru urutonde rw’ibihugu 10 byorohera cyane abanyamahanga kubituramo.

1.Bahrain

2.United Arab Emirates

3.Singapore

4.Estonia

5.Oman

6.Indonesia

7.Saudi Arabia

8.Qatar

9.Kenya

10.Canada

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa