skol
fortebet

Leta y’u Bwongereza igiye kujurira ku kibazo cyokohereza abimukira

Yanditswe: Friday 14, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yashimangiye ko igihugu cye kitazahwema guharanira ko abimukira bacyinjiramo mu buryo butemewe n’amategeko boherezwa mu Rwanda, ni nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga.
Urukiko rw’Ubujurire ruherutse kwanzura ko gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abimukira inyuranyije n’amategeko.
Umucamanza Ian Burnett, yavuze ko na we atemera ko abimukira bazaba bafite ibyago byo kuvanwa mu Rwanda bajya mu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yashimangiye ko igihugu cye kitazahwema guharanira ko abimukira bacyinjiramo mu buryo butemewe n’amategeko boherezwa mu Rwanda, ni nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rw’Ubujurire ruherutse kwanzura ko gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abimukira inyuranyije n’amategeko.

Umucamanza Ian Burnett, yavuze ko na we atemera ko abimukira bazaba bafite ibyago byo kuvanwa mu Rwanda bajya mu bihugu byabo, ariko ngo "si igihugu gitekanye aba bimukira bacumbikirwamo mu gihe ubusabe bwabo bugisuzumwa."

Ikinyamakuru Independent cyanditse ko Braverman yavuze ko ‘atemera na busa’ icyemezo cy’urukiko kandi ‘Minisiteri y’umutekano mu gihugu yamaze guhabwa uburenganzira bwo kukijuririra mu rukiko rw’Ikirenga’.

Braverman yongeye gushimangira icyizere yahawe na guverinoma y’u Rwanda cyuko abimukira bazafatwa neza kandi bagahabwa umutekano usesuye.

Ati “Ndemeza ntashidikanya ko iyi politiki yemewe n’amategeko kandi Urukiko Rukuru n’Urukiko rw’Ikirenga zose zemeje zidashidikanya ko kohereza abimukira mu gihugu gitekanye bishobora gukorwa bigendanye n’amasezerano agenga impunzi”.

Ubwo icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire cyatangazwaga, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko nubwo yubaha urukiko ariko atemera icyemezo rwafashe.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwatanze icyizere gikenewe cy’uko nta kibazo abimukira bazahura na cyo nk’uko n’abo rwakiriye nta kibazo bigeze bahura na cyo kandi benshi babonye ibihugu bibakira.

Ati “U Rwanda ni igihugu gitekanye. Urukiko rukuru rwarabyemeje kandi na HCR ifite mu Rwanda impunzi zaturutse muri Libya. Dukeneye uruhushya rwo kujuririra iki cyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga”.

Sunak yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo u Bwongereza butaba igihugu abimukira binjiramo uko bashatse.

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, yasinywe muri Mata 2022.

Yagombaga gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2022 abimukira ba mbere bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo abe ari ho baba bari mu gihe hagisuzumwa ubusabe bwabo bwo kujya mu Bwongereza, gusa byaje gusubikwa ku munota wa nyuma n’urukiko ubwo bamwe muri bo n’imiryango ibavugira basabaga ko bihagarikwa, urukiko rukabanza gufata umwanzuro.

Mu minsi ishize urukiko rukuru rwemeje ko kohereza abo bimukira mu Rwanda byubahirije amategeko, gusa abatanze ikirego bahise bajuririra urukiko rw’ubujurire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa