skol
fortebet

Leta ya Kinshasa yasobanuye impamvu itatumiye Mushikiwabo Mu mikino ya OIF

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Umuvugizi wa Mushikiwabo, Oria Vande Weghe atangaje ko wemeje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, Louise Mushikiwabo, atazitabira imikino ya Francophonie, izatangira ku wa Gatanu i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Leta ya Congo yasobanuye impavu itohereje ubutumire.
Byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023, yabajijwe impamvu atatumiye (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Umuvugizi wa Mushikiwabo, Oria Vande Weghe atangaje ko wemeje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, Louise Mushikiwabo, atazitabira imikino ya Francophonie, izatangira ku wa Gatanu i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Leta ya Congo yasobanuye impavu itohereje ubutumire.

Byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023, yabajijwe impamvu atatumiye Mushikiwabo, asubiza atari kumutumira kuko OIF ayobora ari yo itegura iyi mikino.

Lutundula yagize ati: “Nta butumire bwihariye twari guha Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Ntabwo dutumira umuntu utegura.”

Imikino ya OIF izatangira tariki ya 28 Nyakanga 2023, irangire ku ya 8 Kanama 2023.

Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu Ukuboza 2009 kugeza mu Ukwakira 2018, ubwo yatorerwaga kuyobora Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bisaga 88.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa